Ykee Benda yasabye umukunzi we kuzabana burundu

0
599

Ykee Benda, umuhanzi w’umugande wamenyekanye cyane mu ndirimbo Munakampala, Farmer ndetse n’izindi yatunguye umukunzi we maze amusaba kuzabana burundu, n’ibyishimo byinshi umukunzi we nawe abimwemerera adashidikanya, maze Ykee Benda ahita amwambika impeta ku mugaragaro.

Ykee Benda propose

Muri Restaurant yitwa Hills aho  bari basohokeye gufata amafunguro y’umugoroba, Wycliffe Tugume uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ykee Benda ntiyazuyaje yahise afata icyemezo kidapfa gufatwa n’ushatse wese maze ashinga ivi hasi ahita asaba umukuzi we Julie Batenga kuzamubera umufasha burundu amwambika impeta ku mugaragaro mu ruhame.

Wycliffe Tugume ati igihe cyose cyari ikifuzo cyanjye gusaba Julie ko twazabana burundu ariko nari ntarabona umwanya mwiza n’igihe bikwiranye.

Ykee Benda propose

Julie ukiri kwiga muri kaminuza ya Makelele mu mwaka wa nyuma mu ishami rya Bussiness, ukwemera kwe kwashimishije cyane Ykee Benda wagize ati: “Twari tumaze imyaka 9 dukundana, ndumva ko ari uburenganzira kumusaba ko yambera umufasha. Kandi icyingenzi kwari uko anyemerera, nkaba ntegereje ibizakurikiraho.”

Ykee Benda propose

Abajijwe  igihe bazasezeranira, yavuze ko batarategura itariki ariko ko yizeye ko bizaba vuba kandi ko azabitangaza bidatinze.

Leave a Reply