Leonardo DiCaprio yatandukanye n’umukunzi we

0
679

Umukinnyi w’icyamamare mu mwuga wa filimi, Leonardo DiCaprio yamaze gutandukana n’umukunzi we witwa Nina Agdal nyuma y’igihe kingana n’umwaka umwe bakundana.

Leonardo DiCaprio yatandukanye n’umukunzi we

DiCaprio w’imyaka 42 yakundanaga n’umukobwa arusha imyaka 17 ukomoka mu gihugu cya Denmark usanzwe akora akazi ko kumurika imideli.

Nkuko Dailymail dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo aba bombi bari bamaranye umwaka umwe, bakaba baherukaga kubonana tariki ya 9 Gicurasi, aho bari bagiye kurya ubuzima muri West Hollywood.

Last look: DiCaprio and Agdal were last seen together at Angelini in West Hollywood on May 9
Aba bombi baherukana mu minsi ishize bari kurya ubuzima i Hollywood

Umwe mu nshuti zaba bombi yatangaje ko ubwabo aribo bafashe umwanzuro wo gutandukana, gusa bemeranya ko bazakomeza kuba inshuti magara mu buzima bwabo bwa burimunsi.

Leonard na Nina ntago bakunze kugaragaza iby’urukundo rwabo cyane, dore ko wasangaga no mu birori bikomeye batari kumwe cyane kuko ntago baba mu mujyi umwe, Leonard aba Los Angeles mu gihe umukunzi we yibera muri New York.

They did not live in the same city: While he was mostly in LA, she lived in NYC; here they are seen in West Hollywood in August

Leonard DiCaprio mbere ya Nina, yabanje gukundana n’umukobwa witwa Gisele Bundchen bamarana igihe kitari gito gusa baratandukana, uyu mukobwa ajya kubana nundi mugabo witwa Tom Brady.

Si abo gusa Leonard yakundanye nabo kuko mu myaka ishize yigeze kujya mu munyenga w’urukundo n’abandi bakobwa benshi barimo nka Bar Refaeli, Erin Heatherton, Blake Lively na Toni Garrn.

Tubibutse ko mu minsi ishize Leonard Dicaprio yaje mu gihugu cy’u Rwanda mu bikorwa byo gutunganya no kurangiza umushinga wa filime mbarankuru ivuga ku ikipe y’amagare y’u Rwanda.

 

Leave a Reply