M Izzo ararira ayo kwarika nyuma yo gusahurwa n’abajura

0
346

Umuhanzi M Izzo mu ntangiriro z’iki cyumweru yatewe n’abajura bataramenyekana maze bamucucura ibikoresho byo mu nzu iwe bifite agaciro karenga ibihumbi magana atatu.

M Izzo yamenyekanye mu ndirimbo nka Ninjye, Inkweto n’izindi nyinshi, ndetse benshi bamuzi afasha Riderman mu irushanwa rya PGGSS nubwo baje gushwana.

Umuraperi M Izzo
Umuraperi M Izzo yatewe n’abajura

Uyu muraperi nkuko yabibwiye umunyamakuru wa Touchrwanda, ngo abajura batazwi baje iwe bitwaje urufunguzo bacuze, ni uko barafungura baterura ibikoresho byo mu nzu bifite agaciro kagera mu bihumbi Magana atatu.

Yagize ati “Natashye mu masaha akuze, ngeze mu rugo nsanga harafunguye birancanga, ninjiye nsanga Television bayitwaye, n’ibikoresho birangurura umuziki(Offer), ndetse na Gaz.

Ibikoresho bya M Izzo byaribwe
Imeza yari iteretseho Television na Wooffer yasanze isigayeho Speaker zonyine

Kugeza nubu abo bajura ntago baraboneka gusa akomeje gukora uko ashoboye kugirango abashe kureba niba yabona igaruriro ry’ibyo bintu byibwe.

M Izzo: Aba bajura basize bamennye n'ikirahure
Aba bajura basize bamennye n’ikirahure

Leave a Reply