Mudandi Frank yasohoye amashusho y’indirimbo “Ni Miss”

0
192

Umuhanzi Mudandi Frank yasohoye amashusho y’indirimbo ye yakunzwe n’abatari bake yitwa “Ni Miss” ivuga ukuntu ntawaruta umukunzi we.

Uretse kuba yasohoye ayo mashusho, yanasohoye indirimbo ebyiri z’Inyamerika zisobanuye mu Kinyarwanda mu rwego rwo kurushaho gushimisha abakunda ibihangano bye.

Frank Mudandi

Aganira na Touchrwanda, ku ruhande rw’amashusho y’iyo ndirimbo yavuze ko yiteguye ko agomba kumuzamura mu ntera mu muziki we bitewe n’umwanya yayahaye mu kuyakora.

Yagize ati “Nkurikije ukuntu ayo mashusho nayahaye umwanya uhagije mpamya ntashidikanya ko hari urwego azanzamuraho mu muziki wanjye”.

Mudandi Frank

Yakomeje avuga ko arimo guteganya gukora andi mashusho n’indirimbo yitwa “ Fou de toi” n’iyitwa “Nzaza” ngo gusa afite n’ibindi bikorwa bijyanye na muzika bizaza nyuma y’ayo mashusho.

Umuhanzi Mudandi Frank ubusanzwe witwa Ndamyirokoye François  aremeza ko mu minsi ya vuba ateganya kuzajya gukorera indirimbo muri Uganda kwa producer Nessim dore ko bombi bamaze kubivuganaho.

Kanda hano urebe Amashusho

Leave a Reply