Ziggy 55 n’umugore we bibarutse ubuheta

0
1108

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Nshimiyimana Ziggy Fikiri uzwi  nka Ziggy 55 we n’umugore we witwa Iddo Salama barashima Imana nyuma yo kwibaruka umwana w’umuhungu wa kabiri.

Umuhanzi Ziggy 55 n’umugore we bibarutse ubuheta
Nshimiyimana Ziggy Fikiri uzwi nka Ziggy 55 we n’umugore we witwa Iddo Salama

Ziggy 55 yamenyekanye mu ndirimbo nka Cherie Nanga, A l’aise n’izindi nyinshi  ndetse ni umwe mu bahoze bagize itsinda rya The Brothers, uretse ibyo kandi Ziggy ni umunyamakuru kuri TV1.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 18 Gicurasi nibwo uyu muryango wakiriye umwana wa kabiri w’umuhungu.

Umuhanzi Ziggy 55 n’umugore we bibarutse ubuheta
Ziggy 55 ateruye umwana bari bamaze kwibaruka

Uyu mwana aje akurikira imfura yabo yitwa Nat 1 babyaye tariki ya 16 Mutarama mu mwaka wa 2016.

Leave a Reply