Kugura abafana bisa nko kwikinisha-Active

0
319

Itsinda rya Active rigizwe n’abasore batatu aribo Olivis, Derek na Tizzo baremeza neza ko kugura abafana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ari igikorwa kigayitse cyane ndetse gikwiye guhabwa akato gakomeye.

Tizzo, Olivis na Derek bagize itsinda rya Active
Tizzo, Olivis na Derek bagize itsinda rya Active

Aba basore bari mu bahanzi bari guhatana mu irushanwa rya PGGSS7, ndetse bitwaye neza mu bitaramo bigera kuri bine bimaze kubera muri tumwe mu turere tugize intara z’igihugu(Rubavu, Ngoma, Huye, Gicumbi).

Itsinda rya Active ririmo kwitwara neza mu irushanwa rya PGGSS7
Itsinda rya Active ririmo kwitwara neza mu irushanwa rya PGGSS7

Uyu mwaka, iri rushanwa ryavuzwemo igikorwa cyo kugura abafana cyane ku bahanzi barimo guhatana aho bamwe wasangaga bagura abafana kugira ngo baze gutuka bagenzi babo, aho twavuga uburyo Christopher yatutswe cyane mu karere ka Gicumbi maze agashinja bagenzi be ko baguze abafana bo kumutuka.

Itsinda rya Active riri mu bahataniye ibihembo bya Guma Guma uyu mwaka ryagaye cyane abahanzi bagura abafana ndetse babagira inama kugira ngo muzika nyarwanda ikomeze itere imbere.

Bagize bati “Kugura abafana bisa nko kwikinisha kuko ni kimwe nko gutegura igitaramo maze ugaha abantu amafaranga kugira ngo binjire, cyangwa se ukajyana umuzingo w’indirimbo zawe ku isoko maze ugaha umuntu amafaranga ngo ajye kuzigura, urumva ntaho waba uva ndetse ntanaho waba ujya, bityo rero abahanzi nitwe dufite uruhare rukomeye mu kurwanya ibi bikorwa byo kugura abafana kuko nibwo umuziki wacu uzarushaho gukomeza gukundwa no guhabwa agaciro gakomeye.”

Active bafite nimero ya mbere barakangurira abahanzi kureka igikorwa cyo kugura abafana
Active bafite nimero ya mbere barakangurira abahanzi kureka igikorwa cyo kugura abafana

Tubibutse ko ibitaramo hafi ya byose by’irushanwa rya PGGSS7 byarangiye hakaba hasigaye igitaramo nyamukuru(Final) kizabera I Kigali kuwa gatandatu tariki ya 24 Kamena 2017.

Leave a Reply