Social Mula atewe ubwoba nibyo ari kubona

0
1566

Umuhanzi Social Mula kuri ubu uri mu bahanzi bari guhatanira irushanwa rya Guma Guma riri kuba kunshuro ya 7 akomeje guterwa ubwoba nibyo akomeje kugenda abona.

Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula akaba ari umuhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo ze zitandukanye ndetse akaba ari no mu bahanzi bari guhatanira irushanwa rya Pggss 7 uyu muhanzi akaba akomeje kugenda atungurwa nukuntu ari kugenda Yakirwa n’abakunzi be batandukanye aho iri rushanwa ryagiye ribera uyu mwaka.

Uyu muhanzi ubusanzwe ufite indirimbo zikunzwe cyane hano mumujyi wa Kigali akaba yaribwiraga ko nkuko akunzwe i Kigali ari nako azabona abafana mubice bitandukanye by’igihugu aho iri rushanwa rizagenda ribera gusa siko byaje kugenda kuko yatunguwe nuko yasanze mu turere iri rushanwa ryagiye riberamo ahafite abakunzi bake cyane bityo agenda acika intege bimwereka ko hari byinshi agikeneye gukora.

Ubwo iri rushanwa ryaberaga mu karere ka Huye uyu muhanzi akaba yarazanye ku rubyiniro n’ababyinnyi bamubyiniraga gusa aza kubona ko nta bafana benshi afite byaje gutuma mu gitaramo cyakurikiyeho cyabereye mu karere ka Gicumbi uyu muhanzi ababyinnyi yarabihoreye agahitamo kuzaza aza ku rubyiniro wenyine ndetse n’ibindi bitaramo byarakuriyeho uyu muhanzi akaba atarakoresheje ababyinnyi nkuko yari yabigenje I Huye.

Ibi byaje kwerekana ko uyu muhanzi asa nkaho yaciwe intege n’abakunzi bake afite mu ntara bityo akabona ntakintu kinini ahatanira agahitamo kuzaza aza ku rubyiniro nta babyinnyi afite.

By Black cat Thierry

Leave a Reply