Kimisagara: Umugore yaguwe gitumo aca umugabo we inyuma

0
2944

Kigali mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge umugore w’ abana batanu yaguwe gitumo n’ umugabo we n’ abanyerondo ubwo yarimo gusambanira iwe mu rugo.

Yaguwe gitumo aca umugabo we inyuma


Uyumugore yaguwe gitumo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2017, ubwo umugabo we uvuga ko yari asanzwe afite amakuru y’ uko umugore we amuca inyuma yamwifatiraga.

Abaturanyi b’ uyu muryango bavuga ko ifatwa ry’uyu mugore ryari ryaratinze kuko ngo yari yarabigize ingeso. Ngo si ubwa mbere yari azanye abandi bagabo kumusambanyiriza mu rugo rwe n’ umugabo we.

Umugabo we yavuze ko we ubwe yamwiboneye agira ati:“Idirishya ryari rikinguye nabibonye bari barimo gusabana, nari kumwe n’ inkeragutabara, hari n’ abafashe amafoto uretse ko njye telefone yanjye idafotora”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, yavuze ko umugabo w’uwo mugore yatabaje abashinzwe umutekano kugira ngo nabo birebere amahano umugore we yakoraga.


Yagize ati: “Umugabo we ni we waje kurega ku murenge kuko yari yarajyanye abana i Kampala noneho twohereza irondo risanga bikingiranye mu nzu rirabazana.”

Umugabo w’uyu mugore yavuze ko yahisemo kugaragaza uburyo umugore we amuca inyuma kubera ko yari amaze kubirambirwa.

Yagize ati: “Bimaze igihe kinini akora izo ngeso z’ubusambanyi ariko nkagenda mbyihanganira kuko twari dufitanye abana, iyi yari inshuro ya gatatu kuko mbere nari naramufashe kabiri nabwo ari gusambana ku buryo ari cyo cyatumye nitabaza Polisi n’abanyerondo kuko njye ubwanjye ntacyo nari kubikoraho.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo yemeze ko umugore we yasambanye byatewe n’uko yasanze bari bibagiwe gukinga idirishya noneho we n’abanyerondo barungurutse babyibonera n’amaso.

Uyu mugore waguwe gitumo ari gusambanira iwe, hamwe n’umugabo basambanaga wasohotse igitaraganya yambaye imyenda ihindurije, bahise bashyikirizwa Polisi, ibajyana kuri sitasiyo ya Nyamirambo.


Leave a Reply