Mu Rwanda hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutanga amafaranga yagenewe impunzi

0
446

Guhera muri uku kwezi k’ Ukwakira 2017, impuzi zo mu bihugu bitandukanye ziri mu Rwandaa zizajya zihabwa amafaranga zagenewe binyuze mu buryo bw’ ikoranabuhanga.

hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutanga amafaranga yagenewe impunzi



Mu mwaka wa 2014 nibwo uburyo bwo gufasha impunzi ziri mu Rwanda bwahinduwe, aho guhabwa ibiribwa n’ibikoresho, zatangiye guhabwa amafaranga zikihitiramo ibyo kuyakoreshamo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2017, ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNCHR, Equity bank n’ Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ibiribwa ku isi WFP bashyize umukono ku masezerano yo gutangiza uburyo bw’ ikoranabuhanga bwo kugeza amafaranga ku mpunzi ziri mu Rwanda.

Jean Pierre de Margerie uhagarariye WFP mu Rwanda, hagiti Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR mu Rwanda, ibumoso Umuyobozi wa Equit bank Namara Hannington
Jean Pierre de Margerie uhagarariye WFP mu Rwanda, hagiti Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR mu Rwanda, ibumoso Umuyobozi wa Equit bank Namara Hannington

Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR mu Rwanda yavuze ko ubu buryo buzwi nka multiple wallet credit card buzafasha impunzi, bukanafasha UNCHR kugira amafaranga izigama.

Ahmed Baba yagize ati: “Turizera ko aya masezerano azafasha impunzi kwiteza imbere , no kugira amahitamo menshi ku byo zikenera…UNHCR isanzwe iha impunzi, ibiringiti, ibikoresho by’ isuku n’ ibikoresho byo mu gikoni, aya masezerano azatuma ibi ng’ ibi tubisimbuza amafaranga… ubu buryo buzadufasha kuzigama amafaranga menshi”

Nubwo uyu muyobozi avuga ko bimugoye kumenya umubare w’ amafaranga bagiye kujya bazigama ku mwaka binyuze mu guha impunzi amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko ari menshi.

Yagize ati: “Ntabwo byanyorohera guhita nkubwira umubare w’ amafaranga tugiye kujya tuzigama icyo nakubwira ni uko ari menshi. Kugira ngo ngufashe kubyumva, nakubwira ko biriya bikoresho birimo amabase, ibiringiti n’ ibindi twabiguraga muri Pakistan n’ ahandi, bara amafaranga yagendera ku bwikorezi, no mu kubigeza ku mpunzi”



Umuyobozi wa Equit bank Namara Hannington we yasobanuye uburyo aya mafaranga azajya agera ku mpunzi, avuga ko UNHCR izajya iyageza muri banki, banki ikayohereza ku makarita ku buryo impunzi aho iri hose ihita ibona ko yohererejwe amafaranga.

Hannington yagize ati: “Mu Rwanda ni twe twenyine dufite ubushobozi. Ni ibintu dushoboreshwa n’ ikoranabuhanga. Uko tubigenza baduha amafaranga kuri konti yabo twe tukayohereza ku ikarita ya buri muntu ku buryo ako kanya aho iri mu nkambi ihita ibona ko yohererejwe amafaranga”

Equity Bank ivuga ko ifite abayihagariye bagera ku bihumbi 2000 mu bice bitandukanye by’ igihugu, muri abo hakaba higanjemo abacuruzi. Ibi ngo bizafasha impunzi kubona amafaranga yohererejwe hafi itiriwe ijya kuri banki.

Hannington avuga kandi ko iyi karita izajya yohererezwaho aya mafaranga ifite imifuka 8 (8 Credit wallets). Muri iyi mifuka ngo harimo ahagenewe kwizigamira, ahanewe kubikuza, n’ ahandi, akongeraho kandi ko icyo banki izunguka ari abakiriya benshi.

Jean Pierre de Margerie uhagarariye WFP mu Rwanda yavuze ko mu bihugu bitandukanye bakoreshejemo ubu buryo bwa Mulitiple wallets bwatanze umusaruro.

Jean Pierre de Margerie uhagarariye WFP mu Rwanda
Jean Pierre de Margerie uhagarariye WFP mu Rwanda



Jean Pierre De Margerie we ati: “Kuva muri 2014 dufatanyije na Equity twatangiye guha impunzi amafaranga twifashije Smart Card, twabonye bitanga umusaruro. Buri mpunzi tuyiha Smart Card noneho ikabasha kubikuza amafaranga dushyira kuri konti yayo”

Ku ruhande rwa UNCHR yo ivuga ko amafaranga agenerwa impunzi atangana bitewe n’ uko umuryango w’ impunzi uhabwa umubare runaka w’ amafaranga bitewe n’ umubare w’abawugize.

Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR mu Rwanda
Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR mu Rwanda

Ahmed Baba Fall uhagarariye UNCHR yatanze urugero ku muryango ugizwe n’ abantu 10, avuga ko buri kwezi uyu muryango uhabwa ibihumbi 28. Ngo aya mafaranga atangwa buri gihembwe bivuze ko impunzi zihererwa rimwe amafaranga y’ amezi atatu zikayicungira.

Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buzatangirira mu nkambi ya Nyabiheke, Gihembe na Kigeme muri uku kwezi kwa 10, bukazakomereza no mu zindi nkambi mu mezi ari imbere.

WEP na UNHCR bavuga ko ntawe ukwiye kugira impungenge ku ngano y’ amafaranga agenerwa impunzi ngo avuge ko atajyanye n’ ibiciro biri ku masoko, kuko bajya kuyashyiraho babanje gukora inyigo y’uko yazakoreshwa.

UNHCR ivuga ko u Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 170, zirimo izo muri RDC no mu Burundi. Muri buri mpunzi 100 ziri mu Rwanda 80 ziba mu nkambi esheshatu zo mu Rwanda aho zirebererwa na Minisiteri y’ imicungire y’ ibiza no gucyura impunzi MIDMAR.



Leave a Reply