Umunyarwandakazi yafatanywe ibiyobyabwenge mu gikapu ku kibuga cy’indege

0
1442

Polisi yo mu gihugu cya Uganda iratangaza ko kuwa kane w’icyumweru gishize,  tariki ya 23 Ugushyingo 2017 yataye muri yombi Umunyarwandakazi Isaro Beatrice wafatanywe ibiyobyabwenge ku kibuga cy’ Indege cya Entebbe.

Ibyuma bishinzwe kugenzura imizigo y’abagenzi byo ku kibuga cy’indege nibyo byagaragaje ko uyu mugore isaro afite ibiyobyabwenge yashyize mu gikapu yari yitwaje.

Isaro yafatanywe ibiyobyabwenge mu gikapu

Ibi ibyuma byamufashe hifashishijwe ikoranabuhanga, biherutse kubakwa ku kibuga cy’ indege cya Entebbe nk’ uko Chimpreports ducyesha iyi nkuru ibitangaza.

Umuvugizi w’ iperereza muri ako gace , Vincent Ssekate yemeje ko ibyo biyobyabwenge byafatiwe mu gukapu cyo uyu munyarwandakazi yari yitwaje mu rugendo rwe. Vincent Ssekate yagize ati: “Polisi iherutse kugura ibyuma bikoresha ikoranabuhanga ryo hejuru ku buryo bidashobora kwibeshya ku muntu ukekwaho ibyaha, niyo mpamvu twabashije gufata Isaro wageragezaga kuvana ibiyobyabwenge mu gihugu.”

Vincent yakomeje agira ati: “ni ukuvuga ngo byavumbuye iyi cocaine aho yari izingiye mu myenda, mu nkweto ndetse no mu mpapuro byari mu gikapu cya Isaro”.

Vincent Ssekate yakomeje avuga kandi ko Isaro ufite urupapuro rw’ inzira nimero EC 298229 yafatanywe ikiro 1.59 cya cocaine yari ajyanye i Bamako mu murwa mukuru wa Mali, Isaro ahita atabwa muri yombi we na Haruna Koli bari bafatanyije urugendo.

Ibyo biyobyabwenge bya ‘cocaine’ byafatanywe Isaro Beatrice bifite agaciro ka miliyoni 397 z’ama-Shilling ya Uganda. Uyu mugore bivugwa ko ari umuganga ufite inkomoko mu Rwanda.

Isaro yisobanuye abwira Polisi ya Uganda ko icyo gikapu yari yagihawe n’ inshuti ye yitwa Ali, imutuma kugishikiriza umuvandimwe we uba i Bamako; abajijwe ikimujyanye muri Mali, yasubije ko afite inshuti yitwa Mitchel yamusabye kujya kumurangurira ibicuruzwa muri Mali bityo bikazacururizwa i Kigali mu Rwanda.

yafatanywe ibiyobyabwenge mu gikapu

Nta kwezi kurushira uwitwa Allen Nankanja afatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe atwaye ibiyobyabwenge, none hiyongeyeho umunyarwanda Isaro nawe wabifatanywe, akaba yasabwe gusobanura aho yakuye ibyo biyobyabwenge.

Leave a Reply