Grace Mugabe yatse gatanya nyuma y’ imyaka 21 barushinze

0
988

Umugore w’uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Zimbabwe, Grace Mugabe yasabye gutandukana n’umugabo we  Robert Gabriel Mugabe, nyuma y’uko Mugabe atakaje umwanya wo kuyobora iki gihugu no kuba ubukungu butifashe neza.

Grace Mugabe yatse gatanya nyuma y' imyaka 21 barushinze



Uku gusaba gatanya kwa Grace Mugabe kuje nyuma y’imyaka 21 bari bamaze barushinze. Inshuti za hafi z’umuryango wa Mugabe, zatangaje ko Grace Mugabe yatanze impapuro ku rukiko zisaba gutandukana kuri uyu wa gatatu w’iki cyumweru turi gusoza.

Grace wavukiye muri Afurika y’Epfo ndetse akaba yarabanje no gutandukana n’undi mugabo mbere y’uko ashakana na Mugabe; avuga ko atakwihanganira kubura umwanya wo kuba umugore w’umukuru w’igihugu, no kuba atarabonye uburyo amusimbura ku buyobozi. Ngo yabuze amahoro n’umudendezo yahoranye byo guhora atembera uko ashatse ibyo byose rero ngo iyo abitekerejeho bimurwaza umutwe.

Umwe mu nshuti z’uyu muryango yabwiye ikinyamakuru Zimbabwe Today cyandikirwa muri iki gihugu ducyesha iyi nkuru ko kuva Robert Mugabe yakwegura ku buyobozi bw’iki gihugu ari ibintu umugore we atishimiye.Yagize ati: “Ni ibintu atishimiye kubona Mugabe yemera guharira ubutegetsi visi-peresida we.”  Ngo Grace Mugabe yashakaga icyubahiro cyo kwitwa umugore w’umukuru w’igihugu ntabe umugore uciriritse nk’abandi.

Uyu mutangabuhamya yanavuze ko Grace Mugabe atari yiteguye kuva mu buzima bw’iraha akajya mu buzima busanzwe.Ngo atekereza ko akwiye kubaho hari abamukorera n’abamutegurira aho agomba guca.

Ibindi binyamakuru kandi biravuga ko ibiri kubera muri Zimbabwe birimo no kuba uyu mugore atarahawe umwanya muri guverinoma biri mu byatumye Grace Mugabe yandika asaba gatanya.

Avuga ko uburyo asuzugurwa ndetse n’uburyo atagihabwa icyubahiro muri rubanda akwiye gutandukana na Mugabe akiberaho mu buzima buzira itangazamakuru bwo gukomeza kuvugwa nk’umugore w’umukuru w’igihugu wacishijwe bugufi.

Umuvugizi w’inkiko muri Zimbabwe, Lawrence Brown yavuze ko gatanya ihari igisigaye ari uko impande zombi babyemeranwaho buri wese akajya ukwe.

Ku buyobozi bwa Mugabe, umugore we niwe warebereraga hafi ibijyanye n’ubukungu bw’igihugu ndetse yari afite ijambo rikomeye mu ishyaka ZANU-PF aho yari ahagarariye abagore.

Grace yakundanye na Mugabe ubwo yari umunyamabanga we bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.



Grace Mugabe yatse gatanya nyuma y' imyaka 21 barushinze

Mugabe yabanje gushakana n’umugore we witwa Sally aza gupfa, nyuma y’imyaka ine umugore mukuru yitabye Imana yaje gushana na Grace Mugabe bari bamaranye imyaka 21 barushinze.

Grace Mugabe yatangiye kwinjira mur politiki ku ngoma y’umugabo we kuburyo uwo atashakaga ntiyararaga ku buyobozi.Zimbabwe Today ivuga ko hari bamwe mu banyapolitiki birukanywe bazira ko uyu mugore atabishimiye.

Uyu mugore yavukiye Benoni muri Afurika y’Epfo.Grace na Mugabe bafitanye abana babiri barimo Robert Junior w’imyaka 25 na Chutanga w’imyaka 21 akaba umwana ukunda imikino kuburyo ubuzima bwe yabweguriye imbuga nkoranyambaga.

Grace w’imyaka 52 y’amavuko azwi nk’umugore ukunda kwambara neza no kurimba mu myambaro ihenze atumiza mu mahanga, abaturage bicwa n’inzira.Bivugwa ko hari igihe yigeze gukatisha indege ubwo yerekezaga mu nama akabanza akajya guhaha mu Bwongereza.



Leave a Reply