Rubavu: Yimanitse mu kagozi kubera gucibwa inyuma

0
704

Rubavu mu Kagari ka Burinda, umugore w’imyaka 30 yimanitse mu mugozi, asiga yanditse ubutumwa yageneye umugabo we, ubutumwa bwumvikanamo ko arambiwe umugabo we umuca inyuma.

Rubavu: Yimanitse mu kagozi kubera gucibwa inyuma



Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burinda, Ndwaniye Telesphore, yatangaje ko urupfu rw’uwo mugore rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukuboza 2017.

Ndwaniye Telesphore yagize ati: “Tubimenye muri iki gitondo saa moya, umugabo yari agiye kurangura ikigage asiga umugore we nta kibazo aryamye, agarutse afunguye inzu asanga yimanitse mu ikamba. Nta kibazo urebye bari bafitanye uretse ko hari urupapuro rwagaragaye nubwo umugabo yaruduhishe kuko atazi gusoma; hari uwo yaruhaye ngo arumusomere, amusomeye nk’amagambo abiri ahita arumwaka ararubika. Yari amaze gusoma ngo ‘ndambiwe kugusangira na Dusabe’ ageze aho ngaho ahita arumwaka.’’

Telesphore yakomeje avuga ko uko kwiyahura kwabatunguye, kuko byari bisanzwe bizwi ko ahubwo umugore ariwe uca inyuma umugabo.

Yagize ati: “Ahubwo havugwaga ko uriya mugore aca inyuma umugabo we bizwi cyane, ntawe utabizi ahubwo umugabo akabirengaho ntagire icyo abivugaho, biriya rero biradutunguye cyane mbese.’’

Uretse ibivugwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, amakuru y’uko uwo mugore wiyahuye ari we uca inyuma umugabo ni nako yemezwa n’abaturage.



Leave a Reply