Musanze: Abacuruzi kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

Musanze: Abacuruzi kugira uruhare mu kubumbatira umutekano

| | Yasomwe inshuro 74 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abacuruzi 305 bakorera mu mujyi wa Musanze mu karere ka Musanze, bashishikarijwe kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye, bagira uruhare rugaragara mu bikorwa byose bijyanye no kubumbatira umutekano mu gace bakoreramo.

kubumbatira umutekano

Ibi bikaba ari ibyagarutsweho mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ndetse na Polisi ikorera mu karere ka Musanze ku italiki ya 10 Ugushyingo mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Muhoza.

Iyi nama yayobowe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi  mu karere ka Musanze, Chief Inspector of Police(CIP) Jean Claude Kabandana  n’abayobozi b’izindi nzego zishinzwe umutekano ku rwego rw’akarere.

Umuyobozi w’akarere wungirije  yasobanuriye aba bacuruzi  ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye, ko nta n’ikintu bageraho mu gihe haba hari ibibazo by’umutekano muke, akaba ariyo mpamvu bagomba kwitabira icyo gikorwa cyo kubumbatira umutekano.

Yagize ati:” Ubu duhanganye no kwiteza imbere no kuzamura imibereho y’abaturage kuko nta kibazo cy’umutekano muke dufite, ariko byose twabigezeho ku mbaraga za buri wese; inzego z’akarere n’iz’umutekano ni izanyu, tugomba gufatanya mu bikorwa byose biharanira umutekano n’iterambere ry’aka karere, ntitwabigeraho tudasigasiye n’ibyo tumaze kugeraho.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze yavuze ko ubufatanye busanzwe buri hagati y’abacuruzi bo mu mujyi wa Musanze  na Polisi, bwatumye habaho igabanuka ry’ibyaha cyane cyane by’ubujura bwakorwaga cyane ku maduka yabo, ibi bikaba byaranagize uruhare ku iterambere ryabo, iry’umujyi n’iry’akarere muri rusange.

CIP Kabandana yagize ati:”Ubwo bufatanye bugomba gukomeza kugira ngo, n’utundi tubazo tw’umutekano tukigaragara hirya no hino mu karere natwo tubashe gukumirwa.

Mu bindi basabwe, harimo kwitabira amarondo no gushyira abazamu ku maduka yabo, gushyira amatara ku maduka yabo n’ahandi bakorera kuko umwijima wahaboneka uha icyuho abajura , kongera isuku aho bakorera n’ahahakikije kandi bakitabira ibikorwa bya leta by’iterambere nk’umuganda, gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ubwishingizi mu buvuzi (mutuelle de santé) n’izindi.

CIP Kabandana yarangije agira ati:”Mugomba guhozaho umuco mwiza wo guhanahana amakuru n’inzego z’umutekano ku cyahungabanya umutekano cyose kugira ngo kibashe gukumirwa ku gihe.”

Mushakamba Faustin uhagarariye abacuruzi mu mujyi wa Musanze yavuze ko bishimiye inama bagiriwe kandi ko biteguye gukorana n’inzego zishinzwe umutekano n’iz’akarere kuko nta bufatanye,  nta mutekano waboneka, nta n’iterambere ryaba rigishoboka kandi ko byabakururira no guhomba no kureka ubucuruzi bwabo.

NO COMMENTS

Leave a Reply