Dore inama 8 wakurikiza ukarinda ubwonko bwawe kwibagirwa

Dore inama 8 wakurikiza ukarinda ubwonko bwawe kwibagirwa

| | Yasomwe inshuro 1,802 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubwonko ntibusaza na gato, gusa ikiba gikenewe ni ukubukoresha, no kumenya umwanzi wabwo. Inama zikurikira zagufasha kuvugurura ubushobozi bwo kwibuka k’ubwonko

1. Gukina

Gerageza gukina imikino itandukanye nka dame, igisoro n’indi mikino yose ituma ukoresha ubwenge. Niba nta muntu wo gukinana na we uhari, ifashishe magazine, ndetse n’imbonerahamwe y’amagambo anyuranyije.

2. Kwiga

Kugira ngo ufate ubwonko bwawe neza ugomba kubukoresha. Gusa ntacyo bimaze kwiga ibintu bitazakugirira akamaro. Fata mu mutwe ibyo ukenera mu buzima bwawe bwa buri munsi.

Urugero ni nko gufata mu mutwe nomero za telefoni ukenera buri munsi, aho kujya kuzireba aho zanditse buri uko uzikeneye. Gerageza kandi gufata mu mutwe urutonde rw’ibyo uri bukenere mbere yo kujya mu isoko n’ibindi.

3. Gusinzira

Ubwonko bwifashisha ijoro mu kuyungurura no kubika ibyabaye ku manywa. Mu byiciro by’ibitotsi, imyakura y’ubwonko itunganya amakuru iba yakiriye ku manywa. Iyo rero umuntu acitswe ibyiciro 2 cyangwa 3 by’ibitotsi, bihungabanya ubushobozi bwawe bwo kwibuka.

4. Kurya

Indyo nziza kandi yuzuye igira umumaro munini ku bwonko, kuko ituma bubona intungamubiri zose buba bukeneye ngo bukore neza. Si ngombwa amafi, nk’uko byibeshywa na benshi, kuko ibyiza bya phosphore iba muri yo ku bwonko bitigeze byemezwa n’abahanga mu by’ubuzima n’imirire.

5. Kutanywa inzoga

Alcool nyinshi ifashwe mu myaka mike ituma habaho kwangirika kw’imyakura y’ubwonko. Ibi byiyongera cyane ku bantu banywa inzoga mu buryo bukabije.

6. Kwitoza kugira ubumenyi ku bintu bitandukanye

Niba ufite igihe unabishaka, ushobora kwitoza ubumenyi bw’ikirere, kumenya ubwoko bw’inyoni, inyenyeri n’ibindi bitandukanye. Ibi bituma ubwonko bukomeza kugira ubushobozi bwo gufata no kwibuka.

7. Gusubiramo amagorane

Hari interuro ziri mu ndimi zitandukanye zifasha gutandukanya no kuvuga wihuta amagambo yenda kuvugwa kimwe, ari byo mu Kinyarwanda twita amagorane. Kuvuga bene ziriya nteruro bifasha ubwonko kuzamura ubushobozi bwo gufata.

8. Gusoma

Gusoma ni igikorwa gifasha ubwonko kurusha ibindi byose. Gusoma bitunganya bikanongera ubushobozi bw’ubwonko.

NO COMMENTS

Leave a Reply