Aba Pasiteri 10 bambere bakize cyane

Aba Pasiteri 10 bambere bakize cyane

| | Yasomwe inshuro 779 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Halleluya! Bitewe n’imyumvire ya buri muntu ku mazu y’insengero cyangwa ku madini, ntawe utanga ubuzima bwe akorera Imana cyangwa se Idini runaka ashakamo ubukire. Nyamara amadini n’amwe ari mu bintu bikomeye cyane kandi binini bizanira aba Pasiteri inyungu nyinshi ku isi.

Ama miliyari n’ama miliyari y’ama dolari akoreshwa buri gihe mu kubaka no gusana insengero, kwamamaza n’ibindi hirya no hino.

Buri munsi wo gusenga, abayoboke bagira icyo batanga mu rusengero, umuco watojwe nk’igikorwa cya buri mu kristo mu gufasha abatishoboye. Ariko umubare uhambaye w’amafaranga aba ba Pasiteri bobona ntiwakeka ko bakeneye andi kugirango bakomeze kubaho neza mu murongo biyemeje.

Iyo ushishoje neza, wibaza uti, ese aba ba Pasiteri babona amafaranga angana ate? Hano kuri Touchrwanda, twabakusanyirije bamwe mu ba Pasiteri 10 bakize cyane:

10. Joseph Prince: $5 Million

Pasiteri

Joseph Prince yavutse ku mu Pasiteri w’umu Sikh. Nubwo yakuze adakunda ibyerekeranye n’amadini akora akandi kazi, yaje guhinduka ubuzima bwe abuharira idini, nyuma aza no gushinga idini rye, rikomeye cyane muri Asia hose ryitwa New Creation Church.
joseph_family3 shimon-peres

Mu mwaka wa 2008, ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Sunday Times cyo mu bwongereza, Prince yemeye ko ahembwa umushahara utubutse ungana n’ibihumbi 50.000 by’amadolari y’amerika ku kwezi ($50,000 ), ariko avuga ko amafaranga kuri we atamwifatira.

9. T.B. Joshua: $10 Million

T.B. Joshua

Joshua ni umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye mu gihugu cye cya Nigeria, niwe ukuriye urusengero rwe rwa Church Of All Nations, abayoboke b’iryo sengero bakaba bamubonamo nk’umuhanuzi.

yakuriye mu muryango w’abakene, akora akazi gashobotse kose kugirango ashobore gufasha mu gutunga umuryango.

Guhamagarwa n’ Imana:

Pasiteri joseph Ubwo ngo yari mu gisibo cy’iminsi 40, yumvishe ijwi rimuhamagarira gushinga urusengero afatanyije n’abandi bantu umunani, idini ryakuze cyane rikaba rifite abafana benshi barikurikira, n’ubwo abandi ba Pasiteri batamushyigikiye, bavuga ko ari umwana wa Shitani. Mu mwaka wa 2010, Leta ya Cameroun yashyize Joshua ku rutonde rw’aba Pasiteri  itemera.

8. Franklin Graham: $25 Million

Pasiteri Flanklin

Franklin Graham ni umuhungu w’umu Pasiteri uzwi cyane Billy Graham akaba ari na Perezida w’ urusengero Billy Graham Evangelistic Association and Samaritan’s Purse. amaze gukura yarigishijwe cyane mu by’idini ryabo, ubu akaba yarasimbuye se kuri uwo mwanya, ubi niwe ukuriye kandi uyobora kompanyi ya Billy Graham Evangelistic Association.

Ibyiza bye n’ ibibi:

Flanklin

N’ubwo Flanklin hari ibyo yakoze byiza kuri iyi si, hari ibyo benshi bamunengaho, nko gushyigikira gutera n’ ihirikwa rya Saddam mu mwaka wa 2003. Bivugwa kandi ko abona idini rya Islam nk’idini rya Satani (“a very evil and wicked religion”).

7. Billy Graham: $25 Million

Billy Graham

Billy Graham ni umwe mu ba Pasiteri bazwi cyane kuri iyi si ku buryo banamuhimbye akazina ka “America’s Pastor.” Bivugwa ko kugeza ubu yaba yarumvishwe n’abantu barenga miliyari 2.2.

Icyo avuga ku gitsina gore:

Billy

Billy Graham yumva ko akamaro k’igitsina gore ari ukuba umugore, umubyeyi, no kurebera urugo, avuga ko igitsina gore kidashaka kugera ku rwego rw’abagabo ngo babe bakora imirimo imwe.

6. Kenneth Copeland: $25 Million

Kenneth

Pasiteri akaba n’umu Pilote, mbere y’uko yiyegurira Imana yari umuririmbyi, indirimbo ye yakunzwe ikaba yitwa “Pledge of Love”.

copeland

Icyo anengwaho ni uko we n’umugore we batigeze bashyigikira ikingirwa ry’abantu, bavuga ko iyo ukingiwe ari uburozibaba baguhaye butuma urwara cyane – “poison that will make you sicker” – ko ahubwo no bagombye kuyoboka urusengero.

5. Creflo Dollar: $27 Million

Creflo

Nk’izina rye, Pasiteri Creflo ni umwe mu ba pasiteri berekana ubukire , afite imodoka za Rolls Royce, amazu menshi agura akayabo k’amadolari arenga miliyoni 2.2  ku nzu imwe, akaba yarashinze urusengero rwa World Changers Church International (WCCI) mu mwaka wa 1986.

creflo
Inzu abamo yubatswe n’amafaranga Miliyoni 18 y’amadolari

creflo

4. E. A. Adeboye: $39 Million

E. A. Adeboye

Enoch Adejare Adeboye wo mu idini rya Redeemed Christian Christian Church of God (RCCCG).Amaze kuribera umuyobozi, intego ye yari iyo gushyir urusengero muri buri minota itanu y’urugo ku isi hose.

yarabishoboye kuko kugeza ubu, inyigisho ze zumvwa mu bihugu bigera ku 100, afite insengero zirenga ibihumbi 14,000 muri Nigeria.

3. Benny Hinn: $42 Million

Benny Hinn

Benny Hinn azwi cyane mu byo bita “Miracle Crusades”, aho abamukurikira basengerwa ngo bagakira indwara bari barwaye. avuga ko imana imukoresha nk’umuyoboro w’agakiza.

Benny Hinn avuga ko mu bitangaza bye harimo gukiza abafite ubumuga bwo kutareba,, kutumva, abarwaye Kanseri, abarwaye icyorezo cya Sida, n’abafite ubumuga.

Hinn

Itorero rye ryashyizwe ku rutonde rw’amatorero akwiye kugenderwa kure inshuro zigera kuri 7, baburira abayoboke kutivanaho umutungo, ariko kugeza na nubu afite abayoboke benshi cyane muri Amerika na Canada.

2. Chris Oyakhilome: $50 Million

Chris Oyakhilome

Inyigisho za Pasiteri Chris Oyakhilome wo muri Afurika y’Epfo  nazo zerekeye mu gukiza no kuvura abarwayi cyangwa abafite ibibazo. Avuga ko amasengesho ye yakiza indwara iyo ariyo yose. itorero rye rifite ibyiciro byinshi harimo n’imiryango idagaranira inyungu (NGO) nk’uwitwa “Inner-city Missions for Children.”

Chris

Uretse n’ibyo, itorero rye rifite imiyoboro itatu ya televiziyo za gi kristo: LoveWorld TV, LoveWorld SAT na LoveWorld Plus zerekana uko akora ibitangaza abinyujije mu masengesho.

Chris

Leta yo muri afurika y’Epfo n’ ikigo Treatment Action Campaign banenga Chris Oyakhilome kuba avuga ko yavura icyorezo cya Sida.

1. Bishop T.D. Jakes: $147 Million

Bishop T.D. Jakes

Bishop T.D. Jakes, ni umwe mu ba pasiteri bemerwa kuri uru rutonde. Yaherekeje Perezida Bush mu gihe cya Hurricane Katrina ikirangira, na Obama ubwo yayoboraga amasengesho Obama yari yitabiriye mu mwaka wa 2009. Perezida Bush yavuze ko Pasiteri Jakes ari umugabo ushyira ukwizera mu bikorwa.

jakes

Jakes akaba ari Pasiteri w’icyo bita “Potter’s House”, Idini cyangwa Urusengero rudafite aho rubogamiye rwo muri Amerika, n’abayoboke bagera ku bihumbi 30,000. Akaba ashyigikiye cyane ukwifata, kudakora imibonano mpuzabitsina mbere yo gusezerana (gushinga urugo).

Pasiteri Jakes

Nubwo ahembwa amafaranga menshi mu kuba Pasiteri, amenshi mu mafaranga ye ava mu kugurisha umuziki uhimbaza Imana (gospel music), ibitabo ndetse no kwitabira ibiganiro.

Ngurwo rero urutonde rw’aba Pasiteri 10 bambere ku isi bakize twashoboye kubakusanyiriza.

NO COMMENTS

Leave a Reply