Abadozi bo mu karere ka Gakenke basuye uruganda rukora imyenda

Abadozi bo mu karere ka Gakenke basuye uruganda rukora imyenda

| | Yasomwe inshuro 117 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abakora umwuga w’ ubudozi mu Gakiriro ko mu karere ka Gakenke bagiriye urugendo shuli mu uruganda rukora imyenda rwa C&H Garments ruherereye mu gace kahariwe inganda mu mujyi wa Kigali.

Abo badozi bishimiye ko bagiye guhabwa amahugurwa n’uru ruganda kuko bizabafasha kunoza imikorere yabo.

Abadozi 87 baturutse mu gakiriro ko mu karere ka Gakenke basuye uruganda rukora imyenda rwa C&H Garments, mu rwego rw’ubufatanye n’imikoranire hagati yabo n’urwo ruganda.

Batemberejwe muri urwo ruganda basobanurirwa imikorere yarwo. Ari nako abafite ibibazo babibaza kugira ngo biyungure ubumenyi.

Bamwe mu badozi bavuga ko batunguwe n’imikorere y’urwo ruganda n’ibikoresho bakoresha mu kudoda.

Ibi biremezwa kandi n’umuyobozi mukuru w’uruganda rwa C&H Garments Candy MA ushimangira ko icyo bagamije ari ukuzamura ubushobozi bw’aba badozi.

Abo badozi baje baherekejwe n’umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu Aimé Francois Niyonsenga. Kuri we ngo iyi ni ntambwe y’ingenzi itewe mu guteza imbere aba badozi.

NO COMMENTS

Leave a Reply