Abafana ba APR FC basuye Sekamana Maxime

Abafana ba APR FC basuye Sekamana Maxime

| | Yasomwe inshuro 1,073 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Abafana b’ikipe ya APR FC basuye Sekamana Maxime uherutse kugira ikibazo cy’imvune maze bamuha impano ndetse baranasabana mu rwego rwo kwerekana ko bamuri hafi nubwo yahuye n’ikibazo gikomeye.

maxime

Maxime yagize ikibazo ubwo yarari mu myitozo maze avunika mu ivi biba ngombwa ko yambikwa isima, bikaba bizamufata igihe kigera ku mezi abiri adakandagira mu kibuga.

Itsinda ryitwa Online Fan Club rifana ikipe ya APR FC basuye uyu musore iwabo maze baramuganiriza banamuha impano y’ifoto y’urwibutso bagirana ibihe byiza.

leader

ifoto

Ifoto y’urwibutso yahawe yari yanditseho amagambo yo kumwihanganisha mu bihe bikomeye arimo ndetse banamusabira gukira vuba akagaruka mu kibuga akongera agatanga umusaruro.
impano max

Mu magambo ye Maxime yagize ati “Sinabona uko mbashimira gusa Imana ibahe umugisha.”

2 COMMENTS

  1. ni inshingano yacu nkabafana tugomba gushyigikira ikipe yacu kd nka Online turacyafite byinshi tuzakora byingira kamaro

Leave a Reply