Abafite telefone za Samsung Galaxy Note 7 baraburirwa kuzifunga

Abafite telefone za Samsung Galaxy Note 7 baraburirwa kuzifunga

| | Yasomwe inshuro 286 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kampani ya Samsung yaburiye abantu bose batunze telefone ya Samsung Galaxy Note 7 kuba bayifunze, mu gihe izi telephone zifite ikibazo cya batiri ziri gusandara.

_91760464_whatsubjectKugeza ubu harabarurwa abantu bagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi maganatatu by’abantu bari batunze telefone zo muri ubu bwoko bwa Galaxy Note 7, iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’aho hari abaturage bagaragje ko izi telefone zifite ikibazo cyo guturika batiri.

BBC ivuga umugabo wo mu ntara ya Kentucky muri Amerika wari utunze iyi telefone, ubwo yari aryamye ngo yaricuye asanga icyumba cye cyuzuyemo umwotsi wa telephone nshyashya yari yahawe, nyuma yuko iya mbere yari afite yari yayisubije.

Mbere y’aho kandi muri iki gihugu abagenzi bategetwe kumena telefone bari bafite, ubwo umwe mu bagenzi wari ufite Samsung itangiye gucumba umwotsi bari mu ndege.

Kampani ya sumsung yavuze ko bagiye gusaba abacuruzi ba telephone yabo hirya no hino bagahagarika kuzicuruza, kandi abazikoreshaga iyi kampani yabasabye kuba bari gukoresha ubundi buryo mu itumanaho mu gihe iperereza rigikomeje.

NO COMMENTS

Leave a Reply