Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko bafashwa mu bibazo bahura nabyo

Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba ko bafashwa mu bibazo bahura nabyo

| | Yasomwe inshuro 97 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nubwo hari gahunda zitandukanye zigenerwa abanyarwanda batishoboye harimo n’abafite ubumuga hirya no hino mu gihugu, usanga hari abo zitageraho uko bikwiye kandi bo bagaragaza ko bakwiye gufashwa.

ubumuga bwo kutabona

 

Ubwo hizihizwaga umunsi wo kwita ku buzima bw’amaso bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona, bavuze ko bagihura n’imbogamizi zitandukanye zirimo nko kutabona ubwisungane mu kwivuza(mituweli)cyangwa amafaranga yagenewe abatishoboye.

Umwe mubo twaganiriye ni NYIRANSABIMANA Odette utuye mu karere ka gicumbi aho yavuze ko yari yarashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhamba ubwisungane mu kwivuza ariko nyuma aza gusanga yarakuweho nkuko we abyivugira ati:”ubu ngubu nibwo bari bampaye mutuweli ariko bari bananyanditse no muri ya mafaranga y’abatishoboye ni uko tugiye kureba nsanga barankuyemo, baranditse abandi njye ndasigara, njye ibibazo mpura nabyo ni uko ntakwizanira amazi cyangwa udukwi, noneho nanjya kumva nkumva ntabwo banshize muri ibyo bikorwa kandi nari nkwiye kujyamo, icyo numva leta yamfasha ni uko bampa nk’ayo mafaranga nkaba nashaka icyo naguramo n’iyo mituweli nkayibona”.

Kuri ibi ariko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage madame  BENIHIRWE Charlotte  avuga ko biterwa n’amakuru yatanzwe n’abaturage baho kuko ngo n’abafite ubumuga bamaze gushyirwa mu byiciro gusa ngo abafite ibibazo byihariye hari gahunda yo kubafasha aho avuga ati:”biterwa n’amakuru yatangiwe urugo kandi ikindi ni uko abafite ubumuga nabo bamaze gushyirwa mu byiciro, ingorane baba bahuriramo nazo zaba zimeze nk’izabandi banyarwanda bahura nazo no mu bwisungane mu kwivuza, kuko tuzi ko dushobora guhura n’abantu badafite ubwo bushobozi, wenda ubwo bwisungane kuko bugenerwa abo mu cyiciro cya mbere we akaba ari mu cyiciro gikurikiyeho ariko adafite ubushobozi, icyo turimo gukora dufatanije n’abaturage bacu ni uburyo twakusanya ubwo bushobozi n’izo mbaraga zindi tubone uko dufasha abo baturage”.

Mu byo abafite ubumuga bwo kutabona bifuza ko bafashwa kandi harimo kuba bahabwa inkoni yera ibafasha mu gukora ingendo, aho iyi nkoni yavumbuwe mu 1921 na James Biggs w’umwongereza wari umaze gupfa amaso nyuma y’impanuka, ashaka kugaragariza abakoresha ibinyabiziga mu muhanda ko atabona.

Mu mwaka 1964, Umuryango w’Abibumbye nibwo wemeje iyi nkoni nk’igikoresho gifasha abatabona mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply