Abagore 9 n’abana 16 batahutse bagaruka mu rwababyaye bavuye mu mashyamba ya...

Abagore 9 n’abana 16 batahutse bagaruka mu rwababyaye bavuye mu mashyamba ya Congo

| | Yasomwe inshuro 207 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yo kubwirwa ko umuntu wese uvuye muri Kongo akaza mu Rwanda yicwa abanyarwanda bagera kuri 25 bakomoka mu turere twa Rubavu, Burera, Rutsiro na Karungi ni bo bakiriwe mu nkambi ya Nyagatare ihereye i Rusizi by’agateganyo, batahutse bava muri Congo

14694828_1868045216748608_989392656_n

Ubuzima bubi babagamo bakandamizwa n’abanyekongo n’imwe mu mpamvu yatumye aba banyarwanda bafata icyemezo cyo gutahuka batitaye kandi kuba barabwirwaga ko utahutse wese akagera mu Rwanada yicwa bavuga ko basanze mu Rwanda ari amahoro.

Umwe mu batahutse,Uzamukunda Chantal avuga ko yagerageje kubwira umugabo ngo batahe mu rwababyaye ariko akamwima amatwi gusa we nyuma yo gutaha akaba yasanze nta kibazo na gito kiri mu Rwanda nk’uko Kigali today ibitangaza.

Agira ati “Baratubwiraga ngo abantu bavuye muri Kongo ngo bagera ino bakabica. Hari abagiye bataha bakavuga ngo nibashake batwice ariko dutahe ariko bagasanga ntakibazo gihari. Aba banyarwnda batahutse bakaba bashishikariza bagenzi babo gutaha bakava mu buzima bubi babayeho mu mashyamba ya Kongo bakagaruka mu rwababyaye ko nta kibazo aho kuba batotezwa n’abanyekongo.

Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply