Abahanzi basaga 200 bakoreye hamwe umuganda bubakira abatishoboye basura n’ urwibutso rwa...

Abahanzi basaga 200 bakoreye hamwe umuganda bubakira abatishoboye basura n’ urwibutso rwa Nyanza – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 2,484 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

 Uragaga rw’ ishyirahamwe ry’ abahanzi ku munsi wejo kuwa gatatu nibwo berekeje mu karere ka Nyanza aho bahakoreye umuganda bafasha abatishoboye barabubakira na nyuma yaho bajya gushyira indabo ku rwibutso rwo muri ako karere.

Ku masaha ya mugitondo nibwo abahanzi basaga umubare wa 200 bahagurukiye hamwe bava I Kigali berekeza mu ntara y’ amajyepfo aho bari bagiye mu gikorwa cy’ umuganda wo gufasha bamwe mu baturage batishoboye batuye mu karere ka Nyanza. Iki gikorwa cyo kubakira abatishoboye cyabereye mu karere ka Nyanza umurenge wa Kavumu mu kagali ka Nyagatovu.

Iki gitekerezo cyo gukora umuganda ku bahanzi bakigize nyuma yuko uru rwibutso rwi Nyanza haje kuza abantu bagatwika indabo z’ ahabaga bituma abahanzi bakora iki gikorwa kugirango babashe gushishikariza abaturage ubumwe n’ ubwiyunge.

Intore Tuyisenge ukuriye ishyirahamwe ry’ abahanzi mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda.com yatubwiyeko yishimiye ubwinshi bw’ abahanzi bitabiriye kuko biyumvishagako bashobora kuza ari bake bitewe nuko uyu muganda wari mu minsi y’ imibyizi aho biyumvishaga ko abahanzi babaye benshi batarenga 100 ariko yaje gutungurwa abonye bose hamwe bageze kuri 200.

Mu bitabiriye uyu muganda umubare mwinshi ni abahanzi ariko hagiye hazamo na bamurika imideli abakinnyi bamakinamico, abanyarwenya ndetse n’ abandi babyifuje muri rusange.

abahanzi-rwanda01
Amamodoka yatwaye abahanzi yahageze hakiri kare

Abahanzi bakuhagera ntago bigeze batinda muri byinshi bahise batangira gukata icyondo bamwe bakabumba amatafari mu buryo bwo gucunguza umwete.

abahanzi-rwanda02 Umuhanzi Senderi ari gutunda ibyondo byo kubumbisha amatafari

abahanzi-rwanda03 Tonzi nawe yari mu bahanzi bitabiriye uyu muganda

abahanzi-rwanda04 Muzehe Makanyaga arimo kubumba amatafari

abahanzi-rwanda05 Safi wo mu itsinda rya Urban Boys nawe mu batwaraga icyondo

abahanzi-rwanda06 Riderman nubwo yari yambaye imyeru yakoze akazi ko kwitanga

abahanzi-rwanda07 Bac-T na Senderi bari mu kazi

abahanzi-rwanda08 Umuraperi Danny Nanone ari kubumba amatafari

abahanzi-rwanda09 Ciney mu cyondo abumba amatafari

abahanzi-rwanda10 Danny Vumbi ku matafari

abahanzi-rwanda11 Banyuzagamo bagashyiraho ka morale kabafasha kutananirwa

abahanzi-rwanda12 Jaba Star ari mubajyaga kuzana amazi

abahanzi-rwanda13

????????????????????????????????????
Imbaraga zo gukora zari nyinshi kuri buri umwe
????????????????????????????????????
Peace hamwe na Danny Nanone
????????????????????????????????????
Jody nawe yari yitabiriye
????????????????????????????????????
Theo Bosebabireba yanyuzagamo akaririmbira abaturage
????????????????????????????????????
Nyuma y’ umuganda umuyobozi w’ akarere ka Nyanza yashimiye abaturage ndetse n’ abahanzi
????????????????????????????????????
Makanyaga na Intore Tuyisenge
????????????????????????????????????
Nyuma y’ umuganda abahanzi bagiye gushyira indabo ku rwibutso
abahanzi-rwanda21
Tonzi ajyanye indabo ku rwibutso
????????????????????????????????????
Mutimawurugo na Tuyisenge

????????????????????????????????????

????????????????????????????????????

????????????????????????????????????
Abahanzi bavuye ku rwibutso berekeje kuri stade ya Nyanza barahataramira

????????????????????????????????????

????????????????????????????????????
Munjyana za gakondo basusurukije abari kuri stade yi Nyanza

abahanzi-rwanda28Aya niyo matafari abahanzi basize babumbiye i Nyanza

NO COMMENTS

Leave a Reply