Abahanzi Nyarwanda banyuze mu bikuba byo kwandagazwa n’ Inda zitateganyijwe

Abahanzi Nyarwanda banyuze mu bikuba byo kwandagazwa n’ Inda zitateganyijwe

| | Yasomwe inshuro 1,583 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuziki Nyarwanda kuri ubu ukomeje gufata intera ikomeye bitandukanye na mbere, uko utera imbere ninako abahanzi bamwe na bamwe bazamuka mu iterambere ry’ ubukungu ugasanga batangiye gukundwa cyane n’ igitsina gore.

Ku bahanzi rero iyo bakunzwe n’ igitsina gore hari abo usanga kwifata ngo birinde abo bakobwa bibagora ugasanga rimwe na rimwe babateye inda zitateganyijwe ugasanga bihise bisakara mu itangazamakuru bihwihwiswa.

Magingo aya hari abahanzi bagiye bavugwa cyane muri ibi bijyanye no gutera inda batateganyije ugasanga bisanze byageze. Twahisemo kubagezaho abahanzi batanu bagiye bahura nicyo kibazo bigasakara hose.

Bruce Melody: Ni mu mwaka wa 2015,uyu mukobwa wabyaranye n’umuhanzi Bruce Melody witwa Diane  yatangiye ari umufana we birangira babaye inshuti kugeza amuteye inda. Iyi nkuru yabaye giseseka ubwo Melody yari mu irushanwa rya PGGSS 5  nubwo yakunze kubihaka kugeza ubwo umukobwa yafashe umwanzuro wo kumujugunyira umwana ku karubanda abantu bahuruye birangira umusore akijijwe n’amaguru.

arton5335
Diane wavuzwe cyane ko yatewe inda na Melody

Jules Sentore: Mu ijoro ryo ku wa 17 Mutarama 2015 rishyira 18 Mutarama 2015  Jules Sentore na Nyampinga Innocente bibarutse umwana w’umukobwa mu bitaro bikuru bya Police ku Kacyiru. Sentore aje ku rutonde rw’abandi bahanzi mu Rwanda bafite abana.

Safi Madiba: Mu kwezi k’Ukuboza 2015 nibwo hasakaye inkuru yemeza ko  Niyibikora Safi wiyita kandi Madiba umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, amakuru yavugaga ko yateye inda umukobwa witwa Clarisse Rudahusha ariko akaba yaramwigaramye. Uyu mukobwa ndetse akaba yarari mu kaga kuko iwabo bari bamaze kumwirukana.

Alpha Rwirangira: Ni mu mwaka ushize n’ubundi,nyuma y’uko umuhanzi Alpha Rwirangira n’umukunzi we Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba 2013 abyaye mu ibanga,iyi nkuru yaje gusakara hose biturutse kuri Alpha wemezaga ko ashenguwe n’agahinda nyuma yo kubyara none umugore umwana akaba  amwitirira undi mugabo w’umukire. Aya marira y’uyu muhanzi ntawaje kumenya irengero gusa iyi nkuru yavuzweho byinshi.

Nizzo(Kaboss): Mu mwaka ushize n’ubundi nibwo hakwirakwijwe ifoto y’umukobwa Uwase Clemance avuga ko afite imyaka 19 y’amavuko, atuye mu Kagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero ho mu Karere ka Rubavu  uyu  mukobwa yaje i kigali kurangisha uwitwa Nizzo uririmba muri Urban Boys wamuteye inda akaza kubyara umukobwa agira ngo amufashe.

1455175114_kaboss
Uwase Clemance wavuye i Rubavu aje kureba Nizzo

NO COMMENTS

Leave a Reply