Abahanzikazi 5 umwaka wa 2015 usize ahaga mu muziki nyarwanda!

Abahanzikazi 5 umwaka wa 2015 usize ahaga mu muziki nyarwanda!

| | Yasomwe inshuro 7,911 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Muri muzika ubundi abantu bakunze guhamya ko ibintu bihora bihinduka iteka nk’ uko byemezwa n’ abakora muzika, ibi babishingira ku kuba wakora neza uyu munsi nyamara ejo ukisanga wibagiranye nta n’ umuntu ukikwibuka, ibi rero nibyo biri kuba kuri bamwe mu bahanzikazi mu muziki nyarwanda, ¬†bamwe bagiye bibagirana burundu nyamara ntako batagize ngo bakore ariko bikanga.

5. MOMO

MOMO
MOMO uyu mwaka yaribuze cyane muri muzika nyarwanda

uyu muhanzikazi nyarwanda ntako atagize ngo akore muzika ndetse hari nibitaramo yagiye agaragaramo ngo yereke abakunzi ba muzika ko ashoboye nyamara nubwo uyu mukobwa yaramaze kugira abafana kabone nubwo atari benshi yagiye acika intege kugeza ubwo kuri uyu munota ameze nk’umuhanzikazi udahari kuko nta gihangano cye yewe ntanakanunu k’izina ry’uyu muhanzi.

4. Sacha Kat

Sacha Kat
Sacha yamaze kugaragara nkuwavuye muri muzika

uyu ni umuhanzikazi wakundanye na Nizzo ndetse nyuma akaza kwibaruka umwana muri uyu mwaka wa 2015 abantu benshi bari bamwitezeho umusaruro ukomeye gusa nkuko bigaragara uyu muhanzikazi asa nuwamaze kuva muri muzika kuko nta ndirimbo ye nimwe icyumvikana.

3. Alioni

allioni
Allioni nubwo yagiye arwaza ariko uyu mwaka ukomeje kumwangira

ni umuhanzikazi nyarwanda benshi badatinya guhamya ko afite impano yo kuririmba ndetse wareba n’imbaraga aba yakoresheje ukabona hari icyo ashaka kugeraho gusa muri uyu mwaka wa 2015 uyu muhanzikazi ntari kugaragara mu ruhando rwa muzika nubwo yagiye akora indirimbo zitandukanye gusa bikagenda bimugora kubwamahirwe make yagiye agira.

2. Queen Cha

Queen Cha
Queen Cha uyu mwaka ntiwigeze umuhira

Queen Cha ni umuhanzikazi wagiye agaragara cyane mu ntangiriro zuyu mwaka aho yagaragaye no ku rutonde rw’abahanzi nyarwanda 15 bagombaga kuvamo 10 bajya muri final ya Guma Guma gusa ntibyamuhira kuko yavuyemo ku ikubitiro, kuva icyo gihe uyu muhanzikazi yahise aburirwa irengero kuko kuva icyo gihe icyo yakoze ari indirimbo 1 yakoreye mu gihugu cya Uganda gusa itarigeze ifata cyane hano mu Rwanda bituma uyu mwaka ari umwaka mubi kuri uyu muhanzikazi.

1.Young Grace

Young Grace
Young Grace yabangamiwe cyane namakosa yakoze

Uyu muhanzikazikazi ni umwe mu bari bafite abafana benshi kandi bamurambyeho gusa aho bigeze ubu byo birakomeye kuri uyu muhanzikazi kuko nyuma yo gushinjwa ubwambuzi kuburirwa irengero nyuma agatabwa muri yombi Young Grace yaje kurekurwa yacitse intege cyane kuburyo muzika muri iki gihe asa nuwayiteye umugongo ku buryo bukomeye.

Abakunzi baba bahanzikazi bo mu muziki nyarwanda, babategerejeho gukora cyane ngo barebe ko hari icyo byatanga kuko ikigaragara ni uko umwaka ubwo urimo gusozwa aba nabo impano zabo zitari kumurikirwa rubanda.

NO COMMENTS

Leave a Reply