Abakinnyi 5 bafite impano basigaye muri shampiyona y’ ubwongereza

Abakinnyi 5 bafite impano basigaye muri shampiyona y’ ubwongereza

| | Yasomwe inshuro 2,355 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Cristiano Ronaldo, Gareth Bale na Luis Suarez ni bamwe mu bakinnyi bakomeye banyuze muri shampiyona y’ ubwongereza kuri ubu bagihagaze neza cyane kugeza naho berekeje muri Espagne.

Aba bakinnyi uko ari batatu kuva bava mu Bwongereza hakomejwe kwibaza abakinnyi baba bahasigaye bafite impano ku buryo baba bahagarariye iyi shampiyona ikomeye ku Isi. Kuri uyu munsi hari abaje muri iyi shampiyona barigaragaza ndetse nabandi bongera imbaraga ndetse babona n’ umwanya wo gukina, bayobora amakipe yabo.

Kuri iyi nshuro twahisemo kubagezaho abakinnyi 5 basigaye muri shampiyona y’ ubwongereza bafite impano ya Ruhago.

5. Eden Hazard

Eden Hazard ni umubiligi ukina mu ikipe ya Chelsea aho yayigezemo mu mwaka wa 2012 kuri ubu igihe ayimazemo amaze kuyitsindira ibitego biri hejuru ya 120.

4. Sergio  Aguero

Aguero ni umunyalligentine ukinira ikipe ya Manchester City. Ni umwataka ufite ubuhanga mu gutsinda ibitego ndetse bitewe n’ umuvuduko agira cyangwa amacenga bimuhesha kuba mu bakinnyi beza muri shampiyona.

3. David De Gea

De Gea ni umuzamu w’ ikipe ya Manchester United, yaje muri iyi kipe asimbuye umuzamu Edwin van der Sar warugeze mu zabukuru ariko mugihe gito yaramaze kwigarurira abafana ba Man U ahita abibagiza Van Der Sar aho kuri ubu bamuhimbye akazina k’ umucunguzi.

2. Phillipe Coutinho

Coutinho akinira ikipe ya Liverpool ndetse n’ igihugu cya Brazil. Uyu musore yaje mu Bwongereza avuye mu ikipe ya Inter Milan atazwi kandi azira ku mafaranga make gusa kuri ubu mu ikipe ya Liverpool niwe mukinnyi wigaragaza cyane haba ku mashoti ye ndetse nuko y’ itwara mu kibuga.

1. Kevin De Bruyne

De Bruyne ni umusore ukiri muto ukinira ikipe ya Manchester City ndetse n’ igihugu cye cy’ ububiligi. Uyu musore ufite ubuhanga budasanzwe we atera ubwoba abakinnyi benshi iyo bagiye guhura nawe kuko biba bigoranye ko wamuhagarika mu kibuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply