Abakinnyi b’ Amavubi bazakina CECAFA bamenyekanye

Abakinnyi b’ Amavubi bazakina CECAFA bamenyekanye

| | Yasomwe inshuro 106 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umutoza w’ ikipe y’ igihugu y’ abagore yaraye atangaje bidasubirwaho urutonde rw’ abakinnyi 20 agomba kuzifashisha mu mikino ya CECAFA igomba gutangira kuri iki cyumweru ikanabera mu gihugu cya Uganda.

Iyi kipe yiganjemo abakinnyi 13 bakina mu ikipe ya AS Kigali isanzwe itozwa n’ uyu mutoza Nyinawumuntu Grace naho Kamonyi ikagiramo 6 mu gihe indi kipe ifitemo umukinnyi umwe gusa ari Louise Maniraguha ukinira ikipe ya Les Lionnes.

DORE URUTONDE RW’ ABAKINNYI 20 NYINAWUMUNTU GRACE YAHISEMO KUZIFASHISHA:

Abazamu: Judith Ingabire (AS Kigali), Helene Uwizeyimana (AS Kigali) na Shamimu Nyinawumuntu (Kamonyi FC).

Ba myugariro: Clementine Mukamana (AS Kigali), Louise Maniraguha (Les Lionnes), Edith Umulisa (AS Kigali), Joseline Mukantaganira (Kamonyi), Alodie Kayitesi (AS Kigali), Marie Claire Uwamahoro (AS Kigali), Djamila Abimana (Kamonyi)

Abakina hagati: Sifa Gloria Nibagwire (AS Kigali), Albertine Mukashema (Kamonyi,) M. Jeanne Nyirahafashimana (AS Kigali), Dorothea Mukeshimana (Kamonyi), Dudja Umwariwase (AS Kigali) na Alice Kalimba (AS Kigali).

Ba rutahizamu: Anne Marie Ibangarye (AS Kigali), Calixte Iradukunda (Kamonyi), Liberate Nibagwire (AS Kigali) na Florence Imanizabayo (AS Kigali).

NO COMMENTS

Leave a Reply