Abakinnyi ba Mukura barasaba ko Umunyamabanga wayo weguye y’ agarurwa

Abakinnyi ba Mukura barasaba ko Umunyamabanga wayo weguye y’ agarurwa

| | Yasomwe inshuro 306 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abakinnyi ba Mukura banditse ibaruwa basaba ko Sheikh Habimana Hamdan, umunyamabanga mukuru w’iyi kipe kugaruka ku mirimo ye nyuma y’aho ku wa Kabiri, nyuma y’amezi 14 atowe yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.

Sheikh Habimana Hamdan akaba kandi yari asanzwe atanga miliyoni 15 mu ngengo y’imari ya Mukura, yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite adakwiye gusobanurira itangazamakuru keretse byibuze abibwiye abanyamuryango babimusabye.

Yagize ati “Neguye ku mpamvu zanjye bwite. Mukura ni umuryango kandi abafana bantoye ndabubaha, bafite uburenganzira bumva bashaka ibisobanuro, bantumiza mu nteko rusange izo mpamvu zanjye bwite nazibabwira”.

Ibikekwa ku mpamvu z’ubwegure bwa Sheikh Habimana Hamdan

perezida_wa_mukura_nzeyimana_ibumoso_ari_kumwe_n_uwari_umunyabanga_mukuru_wa_mukura_sheikh_habimana_hamdan_iburyo_weguye_ku_mimimo_gusa_abakinnyi_barifuza_ko_yagaruka_ku_mirimo_ye-450eb
Perezida Nizeyimana arikumwe na Shiekh Habimana

Amakuru dukesha Imvaho Nshya avuga kimwe mu bibazo byaba byatumye Sheikh Habimana Hamdan yegura ari ubwumvikane buke bwari hagati ye na visi Perezida w’iyi kipe Nayandi Abraham.

Ubu bwumvikane buke bushingiye ku kibazo cy’umutoza Okoko wari ushyigikiwe na Sheikh Habimana wamubonagamo ubushobozi mu gihe Nayandi yakomeje gusaba ko yasimbuzwa Kanyankole Gilbert Yaounde kuva imikino yo ibanza ya shampiyona ya 2015-2016 yarangira.

Ibi bikaba ari nabyo byatumye Mukura itakaza igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize. Ibi byemezwa n’amagambo yavuze nyuma y’uko Mukura itsinzwe na Bugesera FC ibitego 2-0 FC i Bugesera aho Nayandi yabwiye Okoko ko ari umutoza w’umusaza udakwiriye Mukura.

Mu bindi ngo hari bamwe mu bayobozi babonaga umunyamabanga afata ibyemezo byakabaye bifatwa na Perezida gusa uyu munyamabanga akaba yarigeze kubwira bamwe mu nshuti ze ko “Hari abantu batamwishimiye kuko yababujije gukoresha amafaranga y’ikipe mu buryo budakwiriye”.

Abakinnyi ba Mukura bafashe icyemezo cyo kwandikira Perezida Nizeyimana Olivier bamusaba kutemera ubwegure bwa Sheikh Habimana. Aba bakinnyi bemeza ko ubuzima bwabo bwahindutse, nyuma y’uko uyu munyamabanga mukuru ageze muri iyi kipe. Aba bakinnyi ngo basanga kuva Sheikh Habimana yageramo bari bafashwe neza bagahembwa neza ndetse akabitaho ku buryo bugaragara.

Byitezwe ko hagomba kuba inama ya komite nyobozi izaterana mu minsi iri imbere iyobowe na Nizeyimana Olivier igasuzuma ubwegure bw’umunyamabanga. Binitezwe ko nitabasha kumwemeza kugaruka hazabaho gushaka umunyamabanga mushya uzaba umukozi ubihemberwa buri kwezi bitandukanye na Sheikh Habimana yabikoraga ku bwitange.

NO COMMENTS

Leave a Reply