Abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka mu Rwanda bafunzwe bakekwaho guhimba ibyangombwa byubutaka.

Abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’ubutaka mu Rwanda bafunzwe bakekwaho guhimba ibyangombwa byubutaka.

| | Yasomwe inshuro 297 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Aba bakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo Kamere mu Rwanda bakiriwe kuri uyu wa gatatu n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda nkuko bisobanurwa n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, aho yavuze ati:”hafunzwe abantu barindwi twabakiriye ejo, n’abakozi b’ikigo cy’ubutaka. icyo tubakekaho ni uguhimbira abantu ibyangombwa byubutaka, cyangwa se bagahindura amazina ya ba nyir’ibyangombwa, tukaba tukibabaza, hanyuma tunakurikirane turebe niba koko ari byo”.

amapingu

Aba bakozi bakekwaho guhimba ibyangombwa by’ubutaka  nta mazina yabo yatangajwe n’umwirondoro wabo kubera iperereza rigikorwa ngo akazangazwa barangije kubabaza.

Nkuko bigaragara mu gitabo cy’ itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy‟amategeko ahana Rwanda Ingingo ya 611, iteganya ko iyo guhimba inyandiko byakozwe n‟umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n‟undi ushinzwe umurimo w‟igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Vestine UMURERWA

1 COMMENT

  1. Aba bagabo nibakorweho iperereza icyaha n’ikibahama bahanwe bikomeye kuko guhimba ibyangombwa n’icyaha gihanwa n’amategeko.

Leave a Reply