Abakunzi ba Urban Boys bashatse kubaciraho imyenda bitewe n’ urukundo – AMAFOTO

Abakunzi ba Urban Boys bashatse kubaciraho imyenda bitewe n’ urukundo – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 723 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Itsinda rya Urban Boys rikomeje ibikorwa byo gukora ibitaramo ahantu hagiye hatandukanye ryegera abakunzi aho batuye hose, mu gitaramo baraye bakoze, abakunzi ba Urban Boys bari bitabiriye ari benshi i Kimisagara.

Ni mugitaramo ¬†cyaraye kibereye Kimisagara kiba mu masaha akuze y’ ijoro aho abasore batatu bagize itsinda rya Urban Boys, Safi, Nizzo hamwe na Humble Gizo baraye bataramiye abakunzi babo barawubyina karahava doreko abenshi mu bafana bari basomye ku gasembuye.

cover-piccccc

Urban Boys yahereye ijya kuririmba yahereye ku ndirimbo zagiye zikundwa mu myaka yo hambere twavuga nk’ indirimbo umwanzuro, Indahiro, Bibaye ndetse n’ izindi zitandukanye muri izi ndirimbo zose wasangaga abantu bazizi bakanazibyina bigatinda.

Nyuma yo kwibutsa abafana urugendo bahereyeho ngo bagere aho bageze ubu, bahise baza mu ndirimbo zigezweho kuri ubu nabwo bikomeza kuba byiza ku bafana haba ku ndirimbo Aragiye, ndetse niyindi nshyashya bafite yitwa Call me aho amashusho yayo yamaze no kugera hanze ku munsi wejo.

urban-boys01 Abakunzi ba Urban Boys bataramanye Kimisagara

urban-boys02 Safi, Humble na Nizzo bagize itsinda rya Urban Boys

urban-boys03 urban-boys04 Abakunzi ba Urban Boys bari bahari ari benshi

urban-boys05 Kubona umwanya byari ikibazourban-boys06 urban-boys07 Abari bahagaze imbere babyiganaga cyaneurban-boys08Hano bakururaga imyambaro ya Humbleurban-boys09 Uyu ni Safiurban-boys10 Nizzourban-boys11 urban-boys12 urban-boys13

NO COMMENTS

Leave a Reply