Abana babiri bahiriye mu nzu barapfa

Abana babiri bahiriye mu nzu barapfa

| | Yasomwe inshuro 169 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abana babiri bahiriye mu nzu bahinduka ivu nyuma y’uko nyina abafungiranye mu nzu baryamye bagasigara bonyine akajya kureba tereviziyo mu iduka ku muturanyi.

Umwana w’imyaka 3 n’undi w’amezi 8 ni bo inkongi yafashe inzu bari baryamyemo yahitanye  barashya bahinduka ivu nyuma y’uko umubyeyi wabo Leah Akello abafungiranyije bagasigara mu inzu baryamye hanyuma akajya kureba tereviziyo mu iduka ku muturanyi.

Umuvugizi wa Polisi bwana Michael Odongo atangaza ko icyateye iyi nkongi y’umuririo wibasiye inzu yari ifite igisenge cy’ibyatsi igashya igahinduka ivu cyitaramenyekana ariko avuga ko se waba bana ari mu maboko ya polisi mu gihe ipereza rikomeje gukorwa.

Ati “Inkongi y’umuriro yahitanye abana babiri bari baryamye mu nzu nyina yabafungiranyije ajya kureba tereviziyo ariko se wabo bana akaba yafashwe ngo hakorwe iperereza.”

Leah ukomoka mu gace ka Kapelebyong mu karere ka Amuria yaje gufatwa n’inzego za polisi nyuma yo gutabarwa mu maguru mashya na polisi abaturanyi bashaka kumwica ubu akaba akurikiranywe n’inzego za polisi.

Amakuru atangwa na polisi nk’uko Daily monitor itangaza avuga ko se w’aba bana yari yaratandukanye n’umufasha we kubera amakimbirane yo mu rugo abana bakaba babanaga na nyina gusa.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply