Abana bafungiwe muri gereza ya Nyagatare baritegura gukora ikizamini cya Leta kimwe...

Abana bafungiwe muri gereza ya Nyagatare baritegura gukora ikizamini cya Leta kimwe nk’abandi

| | Yasomwe inshuro 1,617 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Bamwe mu bana bafungiwe ibyaha bigiye bitandukanye muri gereza y’abana ya Nyagatare kimwe n’abandi bose bagiye batandukanye mu Rwanda bahabwa amasomo abanza ndetse n’ayisumbuye uyu mwaka ni uwa mbere muri iyi gereza bamwe mu bana basoje amasomo yabo bazakora ikizamini cya leta gisoza umwaka w’amashuri abanza ndetse n’ayikiciro rusange (Tronc commun).

Leta y’u Rwanda nubwo ijyana aba bana mu igororero kubera ibyaha baba barakoze bitandukanye izirikana ko nyuma yo kugororwa aba ari bo igihugu gishingiyeho ingufu z’u Rwanda rw’ejo.

Komiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda George Rwigamba yagiriye uruzinduko muri iyi gereza mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu ndetse no kubongeramo icyizere kubitegura gukora ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ikiciro rusange.

Abana bafungiwe muri iyi gereza ya Nyagatare uretse amasomo asanzwe bahabwa nka abandi bose badafunzwe bahabwa bahakuru n’imyitozo ngororamubiri, amasomo yo kwisubiraho mu myitwarire ndetse bagahabwa n’amasomo y’imyuga ngiro yabafasha mu buzima busanzwe mu gihe bazaba basoje igifungo.

Iyi gereza irabarurirwamo abana bagera kuri 295 kuva mu mwaka wa 2009 iyi gereza ifunguwe hakaba habarurirwamo abahungu bagera kuri 273 ndetse n’abakobwa bagera kuri 22.

NO COMMENTS

Leave a Reply