Abantu 4 mu maboko ya polisi bakwekaho kugurisha inzitiramibu

Abantu 4 mu maboko ya polisi bakwekaho kugurisha inzitiramibu

| | Yasomwe inshuro 178 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Kuri uyu wa mbere, Polisi y’ U Rwanda yerekanye abantu 4 bo mu mujyi wa kigali barimo abajyanama b’ubuzima n’abacuruzi bafashwe bakekwaho kugura no kugurisha inzitiramibu 90 zagenewe abaturage, muri gahunda yo kurwanya Malaria mu mugi wa Kigali.inzitiramibu

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa kigali SP Emmanuel Hitayezu yasobanuye uko bamenye amakuru yuko hari abagurisha inzitiramibu zagenewe guhabwa abaturage aho yavuze ati ’’bari gukurikiranwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wagenewe abaturage,tukaba tugikomeje kandi iperereza kuko hari amakuru yandi agenda amenyekana yuko izi nzitiramibu zagenewe abaturage zigenda zigurishwa,nubwo zitaguriswa ku mubare munini ariko ugasanga umuturage yayihawe agurishije izo nzitiramibu yahawe niba ari 2 cyangwa 3 ’’.

Umuyobozi wa porogaramu yo kurwanya Maralia mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC Aimable Mbituyumuremyi, yavuze ko haba harateganijwe imibare y’inzitiramibu  ijyanye n’abaturage bagomba kuzihabwa  aho anavuga ko iyo zidahawe abaturage uko byagenwe bigira ingaruka kubaba barazigenewe ati’’tuba dufite imibare igendanye na buri kigonderabuzima cyangwa umurenge n’akarere, iyo rero hajemo kuzikoresha mu bundi buryo urumva ko bigira ingaruka byanze bikunze ku mikoreshereze y’inzitiramibi ndetse no kurinda abanyarwanda muri rusange,kuko usanga nkuwayiteganirijwe atayikoresha hakaba byavamo ingorane zitandukanye’’sp-hitayezu

Polisi y’ U Rwanda ikaba ikangurira abanyarwanda kutishora mu bucuruzi bw’inzitiramibu kuko ibihano bihabwa ufatiwe muri ibi bikorwa biremereye cyane aho uhamwe n’iki cyaha cy’ubucuruzi no kurigisa ibyo Leta igenera abaturage, ahanishwa Igifungo cy’imyaka iri hagati y’5 ni 7 no kwishyura ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro 2 kugera kuri 5 z’agaciro k’ibyarigishijwe.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

1 COMMENT

  1. Ibi bintu ntawabishyigikira, kandi bikwiye gufatwa nko kunyereza umutungo wa leta kuko leta iba yatanze amafaranga menshi kuri izi nzitiramubu. ikibabaje kurusha ibindi nuko baba banazijyana hanze y’igihugu ibyagenewe abaturarwanda ndetse byanavuye mu misoro y’abanyarwanda igakoresha n’abanyamahanga. jye rero ndumva police ikwiye gukora akazi kayo k’iperereza ababiri inyuma bose babihanirwe.

Leave a Reply