Abafana ba Rayon Sport bari kwiyandikisha ku bwinshi.

Abafana ba Rayon Sport bari kwiyandikisha ku bwinshi.

| | Yasomwe inshuro 161 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Rayon Sport yatangije gahunda yo kwiyandikisha ku bafana bayo 9abafana ba Rayon sport) mu rwego rwo kumenya umubare nyawo w’abafana bayo ndetse n’abafana bakabasha gutanga umusanzu wabo.

Vedaste

Rayon Sport ifatanyije na kompanyi ya TIT yatangije ubu buryo bwo kwandika abafana b’ikipe bakoresheje uburyo bwo kwiyandikisha kuri telephone zigendanwa ndetse abafana nabo bakaba bakomeje gukora iki gikorwa ku byinshi.

?

Intego y’iki gikorwa igamije kumenya umubare nyawo w’abafana ba Rayon Sport k’uburyo bazajya babasha gutanga umusanzu wabo bakoresheje telefoni zigendanwa.

Iki gikorwa cyatangijwe mu cyumweru gishize ndetse bakaba bazajya batangaza umusaruro wavuye muri iki gikorwa buri mezi atatu kugirango bamenyeshe abakunzi babo umusaruro batanze.

Iyi gahunda yashyizwemo imbaraga cyane bitewe nuko abafana bayo babibasabye cyane kuva aho shampiyona irangiriye ndetse nabo bakaba bari bakeneye iki gikorwa.

Muri rusange ikigamijwe si ukwaka amafaranga abafana ba Rayon Sport ahubwo icyamgombwa nuko bose baziyandikisha ku buryo abafite ubushake bwo gutanga umusanzu wabo kw’ikipe ya Rayon Sport bazajya bawutanga ku bushake bwabo ntawubahatirije ahubwo bakabikora babikuye ku mutima.

??

Iyi gahunda kandi igiye kwagurwa ku buryo n’Abanyarwanda baba hanze bakunda ikipe ya Rayon Sport bazajya babasha  gutanga umusanzu wabo ku buryo bworoshye.

Umufana wese wifuza kwiyandikisha akanda *699#  maze agakurikiza amategeko nawe akabasha kwiyandikisha muri iyi gahunda.

Kuri ubu abantu bari hagati 800-1000 nibo biyandikisha burimunsi nk’ abafana ba Rayon Sport.

Ikipe ya Rayon Sport kandi kuri uyu wa gatandatu ifite umukino izahuramo n’ikipe ya AS Kigali kuri stade Amahoro I Remera, uyu mukino ukaba uzaba ugamije kwishimira igikombe cy’Amahoro ikipe ya Rayon Sport yegukanye muri uyu mwaka wa 2016

NO COMMENTS

Leave a Reply