Abanyamakuru 2 harimo n’Umunyamerikakazi bafungiwe mu Burundi

Abanyamakuru 2 harimo n’Umunyamerikakazi bafungiwe mu Burundi

| | Yasomwe inshuro 219 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abanyamakuru Julia Steers w’umunyamerikakazi na Gildas Yihundimpundu bafatiwe mu mujyi wa Bujumbura mu karere ka Mutakura mu gace ka kibitoke kuri iki cyumweru.

_92057652_pierre
Pierre Nkurikiye umuvugizi wa polisi

Aba banyamakuru bombi ngo bafahwe bari gukora inkuru ku mazu yatawe n’abaturage, ubwo bigaragambyaga bamagana manda ya gatatu ya Nkurunziza mu kwezi kwa kane umwaka ushize wa 2015 nkuko BBC ibivuga.

Ibiro bishinzwe itangazamakuru mu Burundi, byavuze ko aba banyamakuru bafatiwe ahantu hashyinguye abaturage baguye mu myigaragambyo.

Pierre Nkurikiye umuvugizi wa polisi yabwiye Radiyo y’igihugu ko aba banyamakuru bafashwe bafotora ikinogo cyashyinguwemo abantu bigaragambije batabimenyesheje inzego zishinzwe umutekano.

Gusa nubwo bafunzwe Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byanditse ko nyuma polisi yaje kurekura umunyamakurukazi w’Umunyamerika Julia, naho umunyamakuru w’uburundi n’umushoferi wari ubatwaye bajyanwa mu biro by’iperereza kubazwa.

Ubusanzwe Julia ni umunyamakuru wigenga akaba afite ikicaro i Nairobi muri Kenya, mu gihe Gildas na we ari umunyamakuru wigenga mu Burundi  nkuko BBC isoza ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply