Abanyarwanda 25 ni bo bahawe amahirwe yo kuzakorana n’icyamamare muri filime Martin...

Abanyarwanda 25 ni bo bahawe amahirwe yo kuzakorana n’icyamamare muri filime Martin Wildeberg

| | Yasomwe inshuro 99 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abanyarwanda bagera kuri 25 ni bo bafite amahirwe yo gukorana n’umukinyi w’icyamamare muri filime Martin Wildeberg ukomoka muri Suwede utegerejwe mu Rwanda mu iserukiramuco rya filime mvaburayi rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro yaryo ya mbere.

filime

Umuyobozi w’ikigo kigisha ibijyanyena filime mu Rwanda kizwi nka “kwetu” Eric Kabera atangaza ko aya ari amahirwe menshi abanyarwanda bakina filime babonye yo kugira byinshi bigira muri iri serukiramuco bakazunguka byinshi ku bijyanye na filime z’ i Burayi.

Agira ati “Ni iby’agaciro kuko babikoraga ahandi bitaragera hano. Abakora ibijyanye na filime bazabyungukiramo byinshi bazongera ubumenyi mu buryo butandukanye bwo gukora film kandi abanyarwanda bizabungukira byinshi ku mico n’ubuhanga bwa filime z’i Burayi”.

Iri serukiramuco riteganyijwe kubera mu Rwanda kuva tariki ya 13 kugeza tariki ya 23 Ukwakira abanyarwanda bakaba bazihera ijisho filime zanditse amateka hariya i Burayi mu bihugu bitandukanye harimo Suwede, Ubufaransa,Ubwonereza n’ibindi bitandukanye.

Ibikorwa by’iri serukiramuco rya filime zikomoka i burayi Kigali today itangaza ko   biteganyijwe kuzabera mu migi ya Kigali, Huye ndetse na Rubavu. Mu mugi wa Kigali iri serukiramuco rikaba ku ikubitiro rizerekanirwa muri City Tower kwinjira bikazaba ari ubuntu nyuma rigakomereza i Huye n’ i Rubavu.

Uhagarariye umuryango w’ibihugi by’i Burayi Ondrej Simek avuga ko aya ari amahirwe abanyarwanda bazaba babonye cyane cyane abakiri bato kuba bakwiga umuco w’ i Burayi bakazaryigiramo byinshi kubiryanye na filime.

Ati“Aya ni amahirwe y’abanyarwanda kubona ubuhanga n’ubwiza bwa filime ziva mu Burayi, bizafasha mu guha urugero abana b’abanyarwanda rw’imico n’indagaciro bitumye abanyaburayi ari umwe, kandi bibongerere ubumenyi mu bijyanye na filime n’ubutumwa bwazo”.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

 

 

 

NO COMMENTS

Leave a Reply