Dj Ira na Makeda bakuriwe ingofero mu mujyi wa Goma – AMAFOTO

Dj Ira na Makeda bakuriwe ingofero mu mujyi wa Goma – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 1,919 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abanyarwandakazi baba Dj, Dj Ira na Makeda baraye biyerekanye mu gitaramo bakoreye mu gihugu cya Congo mu mujyi wa Goma aho bari baratumiwe mu kuvanga imiziki mu gitaramo cya Halloween party cyari kiganjemo abantu bambaye mask. 

Dj Ira na Dj Makeda ni abakobwa bamaze kubaka izina hano mu Rwanda bitewe n’ ibikorwa byabo bakomeje kugenda berekana. Muri iki cyumweru nibwo batumiwe mu gitaramo byari biteganyijwe ko kibera mu mujyi wa Goma wo mu gihugu cya DRC.

madeka-na-dj-ira
Aba ba Dj babiri nibo bataramiye abitabiriye babacangira imiziki

Iki gitaramo cyatangiye ku masaha ya saa tatu zijoro kikazamo abantu bambaye ama mask ahisha amasura yabo ndetse higanjemo n’ imyambaro idasanzwe nkuko wasaga nkaho ari umunsi w’ icyikango ku myambarire. Iki gitaramo cyabereye i Goma cyari kiganjemo abazungu benshi nabaturage bo mu mujyi wa Goma.

Mukiganiro Touchrwanda.com yagiranye na Dj Ira nyuma y’ igitaramo tukamubaza aho byahereye kugirango bamutumire mu gitaramo yadutangarijeko bwambere bamubonye kuri Televiziyo baboneraho kumuhamagara ngo azajye kwitabira icyo gitaramo cyabo azanye na Makeda nawe uzwi cyane kandi akaba anakunzwe mu gihugu cya Congo.

Dj Ira yagize ati: Kuri ngewe nabyakiriye neza kuko bangiriye ikizere bakantumira ikindi narishimye kubona bantumira muri party yo mukindi ni intambwe ikomeye kuri ngewe.

dj makeda
Dj Makeda yavangaga imiziki
whatsapp-image-2016-10-29-at-08-58-27
Dj Ira yasimburanaga na Makeda mu kuvanga imiziki
whatsapp-image-2016-10-29-at-08-57-47
Abazungu bari bizihiwe babyina
Uyu mugabo wambaye ikanzu niwe wahembwe nk’ uwari wambaye neza

 

NO COMMENTS

Leave a Reply