Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta basabwe kutagira ubwoba

Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta basabwe kutagira ubwoba

| | Yasomwe inshuro 407 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Bwana Isaac Munyakazi yasabye abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza kutagira ubwoba mu gikorwa cyo gutangiza ibizamini kumugaragaro ku rwego rw’igihugu cyabereye ku kigo cy’amashuri abanza Groupe Scolaire Sante Famille.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Bwana Isaac Munyakazi
Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Bwana Isaac Munyakazi

Uyu munsi tariki ya 1 Ugushyingo 2016 abanyeshuri biga mu mwaka wa 6 batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bibemerera gukomeza ayisumbuye.

unnamed

Umunyamabanga wa leta atangiza ku mugaragaro igikorwa k’ ibizamini uyu munsi

Ku rwego rw’igihugu uyu umuhango wo gutangiza ibizamini ukaba wabereye ku kigo cy’amashuri abanza Groupe Scolaire Saint Famille giherereye mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali.

Muri uyu muhango wafunguwe kumugaragaro ku rwego rw’ igihugu n’umunyamabanga wa reta muri minisiteri y’uburezi, Bwana Isaac Munyakazi yashishikarije abanyeshuri kwirinda kugira ubwoba mu bizamini bagiye gukora ababwira ko bidakomeye.

unnamed-1
Abanyeshuri biga amashuri abanza batangiye ibizamini

Abajijwe n’abanyamakuru ikibazo kijyanye no gukopera kigaragara mu mashuri atandukanye rimwe na rimwe abayobozi b’ amashuri babigizemo uruhari yatangaje ko iki kibazo cyo gukopera kitazagaragara kuko ingamba zafashwe ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano harimo polisi y’igihugu.

Yagize ati “Ingamba zarafashwe ku kibazo kijyanye no gukopera kandi abo bizagaragaraho bazahanwa n’amategeko.”

Ku bijyanye n’abanyeshuri baba batagize amahirwe yo gutangira ibizamini Isaac yatangaje ko abanyeshuri batangiye ibizamini ari abujuje ibisabwa atangaza ko usibye abanyeshuri biyandikishije nyuma bakavamo n’abandi bagaragaje imyitwarire mibi bakirukanwa nta munyeshuri wavukijwe ikizamini.

Yakomeje atangaza ko abanyeshuri batagize amahirwe yo gutangira ibi ibizamini bya Leta bazahabwa andi mahirwe umwaka utaha igihe bazaba bagaragaje imyitwarire myiza.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply