Abanyonzi bifashisha imodoka ahazamuka bararye bari menge

Abanyonzi bifashisha imodoka ahazamuka bararye bari menge

| | Yasomwe inshuro 514 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Iyo uzengurutse hirya no hino mu gihugu cyane cyane ahazamuka, usanga akenshi hari Abanyonzi bafashe inyuma y’imodoka bagenda bazamuka, ndetse bikaba byabagiraho ingaruka zikomeye imodoka iramutse ikoze impanuka.

images (4)Nubwo nta bibazo biragaraga cyane ku batwara, amagare yaba abanyonzi cyangwa abantu basanzwe ariko usanga hari ingaruka runaka zishobora kuvuka mu gihe uyu muco wakomeza gukura.

Mu kiganiro umuyobozi wa polisi y’u Rwanda ishmi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yahaye touchrwanda.com, avuga ko hakenewe uruhare mu nzego zitandukanye ngo kuko bene abo banyonzi iyo bazi ko bagiye guhura na polisi ntibashobora kujya ku modoka.

CSP Emmanuel Kabanda avuga ko buri muturarwanda yakagize uruhare mu kurwanya imico nk’iyo ngiyo kuko usanga n’ubundi aribo bigiraho ingaruka.

Yagize ati:”Uzarebe iyo bazi ko imbere yabo hari polisi nta muntu ushobora gufata kuri iyo modoka, ariko iyo bazi ko polisi idahari barabikora, navuga rero ngo buri umwe agomba kugira icyo kibazo nk’icye, kuko polisi yonyine ntabwo yakumira ibyaha byose tugomba gufatanya n’abanyarwanda cyane ko nk’uwo muntu aramutse akoze impanuka ingaruka nyinshi niwe zigarukaho, ndumva rero uretse gukomeza kumvisha abantu ingaruka zo kugenda ku modoka muri buriya buryo nta kindi”.

images (3)Ikibazo cy’abanyozi bifashisha imodoka ahazamuka, bakunze kugaragara mu muhanda Kigali -Musanze ndetse na Kigali-Gicumbi dore ko hari mu duce tuzamuka nubwo usanga atariho honyine  mu gihgu.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

NO COMMENTS

Leave a Reply