Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa

Abapolisi 140 berekeje mu butumwa bw’amahoro muri Centre Africa

| | Yasomwe inshuro 122 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, abapolisi 140 bagize umutwe wihariye wa polisi ushinzwe kubungabunga amahoro mubutumwa bwa LONI, bagiye mugihugu cya Centre Africa kubungabunga umutekano, bakaba bagiye gusimbura abariyo.

Centre Africa

Ku isaha ya saa sita n’iminota 45 ku isaha y’I Kigali, nibwo abapolisi 140, barimo ab’igitsina gore 23, bahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali giherereye I Kanombe, berekeza mu gihugu cya Centre Africa kubungabunga umutekano, bakaba bagiye basimbura abari bariyo bakabisikana nabo.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ACP TWAHIRWA Celestin, avuga ko mu kubungabunga amahoro, abapolisi bagira n’umwihariko wabo ushingiye k’umuco w’abanyarwanda mu guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bwiza ati:”akenshi ni ukubungabunga amahoro, ariko bagira n’umwihariko wabo nk’abanyarwanda, muziko hano tugira ibikorwa byinshi bishingiye ku muco wacu, birimo umuganda, birimo kwegeranya abantu mukabaganiriza mukabagira inama mukabasobanurira ibyo bakwiye gukora ariko ikigamijwe ari ukugirango abantu bagire imibereho myiza, bagire ubuzima bwiza, ibyo rero nabyo barabikora hariya, bagafasha abantu kumenya gukora umuganda, kumenya kwikorera isuku ntibategereze ko bikorwa na leta cyangwa inzego z’ubuyobozi”.

Ubutumwa bw'amahoro muri Centre Africa

Muri centre Africa hari unites eshatu, ebyiri zikora akazi gatandukanye k’umutekano karimo no gukoresha ibikoresho bitandukanye birimo imodoka nka Burende, naho iya gatatu ishinzwe kurinda abayobozi bakuru batandukanye no kubungabunga umutekano w’abakozi ba Loni.

Kugeza ubu abapolisi abari mubutumwa bw’amahoro bose hamwe ni 830, hakaba harimo ab’igitsina gore bangana na 25% y’abariyo bose, bakaba bari mubihugu bya centre Africa, Sudani y’Epfo, na Haiti.

Yakozwe na Vestine UMURERWA

NO COMMENTS

Leave a Reply