Abapolisi 15 barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge biva mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

Abapolisi 15 barahugurwa kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge biva mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi

| | Yasomwe inshuro 152 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abapolisi 15 bo ku rwego rwa ba ofisiye bato baturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, ku itariki ya 10 Ukwakira 2016, batangiye amahugurwa y’iminsi itanu, agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya ibyaha ndengamipaka cyane cyane ibyaha byo kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Abatanga amasomo yo kurwanya ibi byaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ni impuguke ebyiri zifite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu gukora iperereza rijyanye no kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge bivanwa mu bihugu bimwe bijyanwa ahandi. Izi mpuguke zikaba ari OLIVER ERDMANN na mugenzi we witwa OLLI RAINER bose bakaba bakomoka mu Budage.

unnamed

Aya mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa Commissioner of Police (CP ) Vianney NSHIMIYIMANA.

CP NSHIMIYIMANA yasabye aba bapolisi gukurikirana aya mahugurwa neza kuko azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, haba mu kugenza ibyaha by’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gufata abakekwaho ibyo ibyaha.

Yakomeje ashimira izi mpuguke zo mu Budage zaje guhugura aba bapolisi  mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bityo bikazabafasha guhangana n’ibyaha ndengamupaka cyane cyane ku bijyanye n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge hirya no hino ku isi.

Izi mpuguke zasobanuriye abari mu mahugurwa  uburyo Polisi y’igihugu cy’u Budage ikurikirana ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’uburyo ibirwanya .

unnamed-1

Abitabiriye amahugurwa bazunguka ubumenyi mu bijyanye no kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge bicuruzwa  ku rwego mpuzamahanga, aho bituruka  n’uburyo bitwarwamo. Bazasobanukirwa kandi ukuntu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge ryifashe mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, uburyo bw’ifatwa ry’ibimenyetso ku bantu bacuruza ibiyobyabwenge n’aho bicururizwa cyangwa binyuzwa biva mu gihugu runaka bijya mu kindi.

Bazanahugurwa kandi kubijyanye n’uburyo bwo gusaka abantu batwaye ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byose byifashishwa mu gutwara ibi biyobyabwenge ndetse  banasobanurirwe imbogamizi zihari mu gukurikirana ibyaha bijyanye n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’uburyo bwo guhangana no kurwanya icuruzwa ry’ibyo biyobyabwenge.

NO COMMENTS

Leave a Reply