Abari bategereje Miss Rwanda 2017 bakureyo amaso yamaze gusubikwa

Abari bategereje Miss Rwanda 2017 bakureyo amaso yamaze gusubikwa

| | Yasomwe inshuro 230 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Nyuma y’itangazo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yashyize ahagaragara rihamagarira abantu bose babishoboye gupiganira isoko ryo gutegura igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda 2017 (Miss Rwanda 2017)  bakureyo amaso kuko igikorwa cyamaze guseswa bidasubirwaho.

miss

Ku itariki 20 Kamena 2016 niwo wari umunsiDr James Vuningoma ku murongo we wa telefone wa nyuma wo gutanga ibyangombwa ku ma kompanyi yashakaga gutegura irushanwa rya Miss Rwanda 2017, uwo munsi nibwo abashoramari babiri aribo Rwanda Inspiration BackUp ndetse na General Logistic Services batanze ibyangombwa byabo gusa abari biyandikishije bakagura n’ibitabo bari bane. Aba babiri baba aribo bakomeza gupiganwa gusa na none birangira Rwanda Inspiration Back Up itsinzwe naho General Logistic Services begukana iri soko.

Amakuru amaze kumenyekana ni uko ibyiciro byose by’iri soko byari byarangiye rikaza kuba rihagaritswe by’agateganyo kubera ko uwatsinzwe kuri iri soko (Rwanda inspiration backup) yatanze ikirego muri RPPA asaba kurenganurwa nyuma yo gutsindwa yanajurira akongera agatsindwa, we agasanga iki kigo cya Leta cyaramukoreye akarengane agatsindwa mu buryo budafututse.

Ku itariki 13 Kanama 2016 nibwo Rwanda Inspiration Back Up yandikiye RPPA babamenyesha akarengane bagiriwe na RALC, ndetse banabasaba kubarenganura. Iki gihe iyi baruwa ntiyigeze isubizwa ahubwo RALC hagati aho yafashe icyemezo cyo kuba isubitse iri soko mu gihe ibijyanye n’imanza bikomeza.

Ku itariki 13 Nzeri 2016 Inteko y’ururimi n’umuco (RALC) yandikiye RPPA babagisha inama y’icyakorwa dore ko amatariki yo gutangiza imirimo yapiganirwaga yarimo yegereza kandi RPPA itaratanga igisubizo ku kirego baregewe. RPPA nabo babinyujije mu ibaruwa bandikiye RALC kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016 babasubije ku ibaruwa bari babandikiye. Ibi bivuze ko ikirego cya Rwanda Inspiration BackUp cyamaze hafi amezi abiri muri RPPA mu gihe bizwi ko iyo utanze ikirego muri RPPA usubizwa mu minsi ine y’akazi nkuko biteganywa n’itegeko.

Bwana Dr Nzabonimpa Jacques avuga ko nubwo nta makuru menshi afite ariko uyu mwanzuro azi neza ko ariwo wafashwe ndetse ko bagiye kwicara bakabitegura neza kuburyo umwaka utaha bizaba ari ibintu bimeze neza.

Aganira n’Inyarwanda Dr Nzabinimpa yavuze ko amakuru arenze kuri ayo yatangwa Dr James Vuningoma uhagarariye RALC dore ko ari nawe ufite amakuru menshi kuri uyu mwanzuro.

Dr James Vuningoma ku murongo wa telefone akaba atabashije kuboneka ariko tukaba dukomeje kubakurikiranira hafi icyo we abivugaho.

1 COMMENT

  1. Nubundi yari fake. Bazabanze babone umuntu ufatika kandi uri serious wo kuyitaho. Abayiteguraga berekanye Ko batayishoboye, the last two exactly.

Leave a Reply