Abashinwa batatu baguye mu mpanuka ikomeye y’ imodoka

Abashinwa batatu baguye mu mpanuka ikomeye y’ imodoka

| | Yasomwe inshuro 246 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Abagabo batatu b’ Abashinwa aribo Dong Duang, Ya Ngyiu na Liau Jianrong bapfiriye mu mpanuka ikomeye y’ imodoka bakaba barimo basubira iwabo mu gihugu cy’ Ubushinwa.

wrekage-703x433

Iyi mpanuka yabereye ahitwa Luweero-Nakasongola ho mu karere ka Luweero ho mu gihugu cya Uganda, bivugwa ko imodoka yari itwaye aba bashinwa Dong Duang, Ya Ngyiu na Liau Jianrong yahise igongana n’ indi modoka y’ ikamyo ni ni yavaga mu cyerekezo gitandukanye n’ icyo berekezagamo, maze bose bahita bahasiga ubuzima.

wrekagecar-703x422

Aba bashinwa biravugwa ko barimo berekeza mu mujyi wa Kampala aho byari biteganyijwe ko bahafatira indege iberekeza iwabo. Bakaba bari basubiye iwabo mu kiruhuko nyuma yo kurangiza ibikorwa bakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

1 COMMENT

Leave a Reply