Abasirikare b’iburundi bari muri Somaliya bamaze amezi 9 badahebwa

Abasirikare b’iburundi bari muri Somaliya bamaze amezi 9 badahebwa

| | Yasomwe inshuro 572 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE
Ishyirahamwe rigize ibihugu by’ Afurika ryashyize mu bikorwa ikifuzo kishyirahamwe ry’ibihugu by’Iburayi, kubyerekeye ihembwa ry’abasirikare bagiye kugarura amahoro mugihugu cya Somaliya, cyane ko abasirikare b’iburundi bavuga ko bamaze igihe kirekire badahembwa.
Nyuma yuko ishyiramwe ry’ibihugu by’iburaya rifashe icyemezo cyo guhagarika imishahara y’abasirikare b’igihugu cy’uburundi bagiye kugarura amahoro muri somaliya, ibicishije mu ishyirahamwe rigize ibihugu by’Afurika .
150625-burundi-hg-1944_9492d05bdd102fbe132f2de8a3540de5-nbcnews-ux-2880-1000
Iki cyemezo cyafashwe hakurukijwe amakuru atagwa n’iperereza ryakozwe na bamwe mu babifite mu  nshingano zabo zo gukurikirana no kugenzura ko imishahara y’abakozi ba ONU muri rusange, ibageraho uko bikwiye.
 Hatangajwe ko imishahara y’ Abasirikare b’iburundi ikiri gucishwa ku ma konti yabo bafunguriwe muri Bank nkuru y’igihugu, kandi ibi byari byarahagaritswe n’umuryango w’ishyirahamwe rigize ibihugu by’afurika, ni nyumu yuko iri shyirahamwe ryari rimaze guhagarika impano ryageneraga igihu cy’iBurundi ingana na 30%.
Uku guhagarika imishahara y’abasirikare bari kugarura amahoro mugihugu cya Somaliya byaturutse ku kibazo cy’uko abasirikare bagera kuri 5.400 bari muri Somaliya bari gukurwaho amafaranga agera kuri 20% n’igihugu cy’iBurundi, mugihe bahagarikiwe inkunga ingana na 30% kubera ikemezo Perezida Petero Nkurunziza yaramaze gufata cyo kongera kwiyamamariza manda 3 zikurikirana. Ishyirahamwe rigize ibihugu by’ Afurika ryatangaje ko ibi bidakwiye cyane ku basirikare bagiye kugarura amahoro mu kindi gihugu.
Abasirikare b’iburundi bari muri Somaliya baratangaza ko bamaze igihe kitari gito, bagaora ku mushahara, guhera mu ntangiriro zu kwezi kwa mbere niho baherukira umushahara bakaba bamaze amezi agera ku icyenda (9) batabona umushahara. Ibi igihugu cy’iBurundi kivuga ko ari ukwitana ba mwana kukibazo cy’imishara y’abasirikare babo bari kugarura amahoro muri Somaliya, kandi ngo ntibumva ukuntu bafatira icyemezo ku ngabo z’igihugu runaka mugihe bitwaza ngo bari kubakorera.
Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply