Abatekamutwe ba miliyoni 7 bacakiwe bataragera ku mugambi

Abatekamutwe ba miliyoni 7 bacakiwe bataragera ku mugambi

| | Yasomwe inshuro 99 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yaburijemo ubujura bushukana, ndetse ifata abatekamutwe bakekwaho gukora iki cyaha barangiye umwe mu bacuruzi  amasoko ya baringa bagamije kumwambura miliyoni  zigera kuri zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ku itariki 21 Nzeri uwitwa Singirankabo Jacques yahamagaye kuri telefone igendanwa Nzaramyimana Emmanuel (Basanzwe baziranye), amubwira ko ashaka kumuhuza n’Umukozi wa Caritas ushaka kumuha isoko ry’imyambaro yo guha abatishoboye 800 rya miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Nzaramyimana yavuye i Nyagatare aza i Nyamirambo (Kigali), aho bahuriye n’uwo wiyitaga umukozi wa Caritas uzwi kugeza ubu ku izina rya Claude, wamubwiye ko isoko ashaka kumuha  ari ukugurira uyu Muryango  utegamiye kuri Leta amapantalo 1600, imipira y’imbeho 800, amashati 1600 n’imipira migufi 1600, kandi ko agomba kuba yabiwugejejeho bitarenze tariki 25 Nzeri.

Bamurangiye irindi soko rya baringa ryo kugura ibiryo by’ingagi, aho bamubwiye ko ikiro kimwe cyabyo kigurwa miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda; kikagurishwa miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda; kandi ko hari umuzungu abijyana ku mugabane wa Amerika kubisuzuma ko byujuje ubuziranenge.

SP Hitayezu yagize ati:” Yababwiye ko  yabona  miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda,  andi asigaye  akayatanga nyuma. Bahamagaye uwitwa  Bakina François kuri telefone igendanwa  ngo azane urugero rw’ibyo biryo. Nzaramyimana yagize amakenga y’uko bashobora kuba ari abatekamutwe; maze  abimenyesha Polisi, ibafatira mu cyuho mu kagari ka Nyabugogo, ho mu murenge wa Kigali.

Yavuze ko Singirankabo na Bakina bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe Claude n’undi mufatanyacyaha witwa Mushi.

Mu butumwa bwe, SP Hitayezu yagize ati:”Amasoko ntapfa gutangwa, arapiganirwa. Abantu bakwiye gushishoza kugira ngo ba Rutemayeze batabacuza utwabo. Niba hagize ukurangira isoko, ugomba kugenzura ko ayo makuru ari ukuri kugira ngo udashora umutungo wawe mu kintu cya baringa, kandi igihe utahuye ko ari ubutekamutwe ugahita ubimenyesha Polisi.”

Iyo ataza kugira amakenga ngo abimenyeshe Polisi, Nzaramyimana yari guhomba amafaranga y’u Rwanda agera kuri miriyoni zirindwi muri ayo masoko yombi ya baringa yarangiwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply