Abatinganyi bitegura imyigaragambyo bahawe gasopo

Abatinganyi bitegura imyigaragambyo bahawe gasopo

| | Yasomwe inshuro 173 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe abatinganyi bo mu gihugu cya Uganda bakomeje gutegura imyigaragambyo ikaze iteganyijwe kubera mu murwa mukuru Kampala, bahawe gasopo na Leta, ibabwira ko nibatareka iki gikorwa bazafungwa kandi bakanagezwa imbere y’ ubutabera.

N’ ubwo ariko Minisitiri Lokodo Simon akomeje gusaba aba batinganyi ko bareka igikorwa cy’ imyigaragambyo bateguye gukora kuri uyu wa gatandatu, BBC yo ivuga ko abatinganyi bandikiye ubuyobozi bwa polisi bubasaba ko bakwigaragambya kandi na polisi ikaba yarabemereye ko imyigaragambyo yakorwa nta kibazo.

Abatinganyi nabo bakomeje kwereka uyu mu minisitiri na guverinoma ya Uganda ko nta kabuza ntakibateye ubwoba kandi ko bagomba kujya muri iyi myigaragambyo.

Abaturage b’igihugu cya Uganda ndetse na Perezida Yoweri Kaguta Museveni ntibashyigikiye na gato ko abo batinganyi cyangwa se ababana bahuje ibitsina bemererwa n’ amategeko kwibanira kumugaragaro ndetse hakaba hakunzwe kuvugwa ihohoterwa rikorerwa bamwe mu batinganyi muri iki gihugu.

NO COMMENTS

Leave a Reply