Abaturage bakoresha Tap and Go bayivugaho iki?

Abaturage bakoresha Tap and Go bayivugaho iki?

| | Yasomwe inshuro 442 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu mujyi wa Kigali hari gukoreshwa uburyo bwikorana buhanga bwo kwishyura ingendo mu modoka buzwi nka Tap and Go hakoreshajwe ikarita, Bamwe mu babukoresha bavuga ko hari ibyo rworoheje bakifuza ko bwakwira hose.


_89175380_img_20151128_082037

Ubuyobozi bw’ ikigo njyenzura mikorere y’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA buvuga ko butari gutangiriza rimwe iyi gahunda mu mugi hose icyarimwe, kuko bisaba ubushobozi badafite, ariko mu minsi irimbere rizaba ryakwiriye hose.

1457556027a-passenger-to-remera-uses-thetapgo-smart-card

Ubu ni uburyo abakora ingendo mu mugi wa Kigali bakoresha bishyura bakoresheje amakarita ya bugenewe, aho kwishyura amafaranga mu ntoki nkuko byari bisanzwe, nyuma y’igihe gito iyi gahunda imaze itangiye bamwe mu baturage bayikoresha babona hari byinshi yagabanyije kuko kugeza ubu ntambogamizi nyinshi bayibonaho, nubwo mu minsi ya mbere bagendaga bahura n’ikibazo cyo kwinjira mu modoka ugakozaho, wasohoka wegereje nanone icyuma kikongera kikayakuraho, ibi akenshi byagiye bigaragara cyane kubantu babikaga iyo karita mu mufuka.

_89175383_img_20151128_082237

Bamwe mu babashije kuganira na Touchrwanda badutangarije ko kuva iyi gahunda yatangira, akavuyo karagabanyutse, bitewe nuko mbere wasangaga abaturage bari gukururwaho n’abakomvayeri babashaka kugirango babone uko buzuza imodoka zabo.

??????????????????????????????????????????????????????????

Gusa ngo ntabyera ngo de!, kuko aba bagenzi babangamiwe nuko abashoferi baya ma modoka bari gutinda kucyapa bitwaje ko batagomba guhaguruka batujuje imodoka, kandi ubusanzwe ngo iyi modoka ntiyemerewe kumara iminota 5 ku cyapa, ndetse indi mbogamizi akaba aruko iri ikoranabuhanga ritarasakara mu mujyi wa Kigali hose, kuko bibasaba kuguriraho amafaranga y’urugendo bakagira nandi bitwaza mu ntoki.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikigo njyenzura mikorere k’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA buratangaza ko kuva iyi gahunda yatangira bamaze kubona impinduka zirenze imwe.

Bwana Katabarwa Emmanuel umuyobozi ushinzwe ubwikorezi muri Rura, agira ati “Ntago ubu buryo twari kubutangiriza rimweahantu hose kuko bisaba izindi ngufu, kandi nkuko babibona abo twatangiriyeho imirongo igenda yiyongera, rero ni gahunda dufite yuko umugi wose ugomba kuzakoreshwa iri korana buhanga, umunsi kuwundi uko turangije kwitegura n’abashoramari bariya banyiri modoka iyo barangije kwitegura twongeraho undi murongo, nkaba nkomeje kwizeza abanyarwanda ko atari igihe kirekire ko uyu mugi wa Kigali tuzaba dufite ikoranabuhanga mu kwishyuza no kwishyura ingendo.”

katabarwa_emmanuel

Mu gihe kitarenze ameze atandatu iri koranabuhanga, RURA ivugako hari ama modoka atari make amaze kugerwamo niri koranabuhanga, kandi bakanavuga ko imodoka zisigaye zitarajyamo iri koranabuhanga ari nyinshi kurusha izamaze kujyerwamo iri korana buhanga.

Yanditswe na Herve kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply