Abatuye Huye bashimishijwe na moto n’ imodoka batari basanzwe babona – AMAFOTO

Abatuye Huye bashimishijwe na moto n’ imodoka batari basanzwe babona – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 2,023 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Tariki ya 15 Ukwakira 2016, guhera mu masaha y’igitondo, mu karere ka Huye haberaga isiganwa ry’amamodoka n’amapikipiki (motos).

Ryabanjirijwe n’imyiyereko yo kuri moto yakorwaga n’abakinnyi baturutse muri Afurika y’Epfo, babanje kuzenguruka umujyi wa Huye no kuri Stade aho bagiye berekana ubuhanga bwabo kuri moto.

Nyuma yaho hakurikiyeho isiganwa ry’amamodoka ryari rigizwe n’amamodoka 13, aho abasiganwa bavuye kuri Stade Huye, banyura mu mujyi, berekeza mu i Rango bagana Gisagara.

JPEG - 181.6 kb
Isiganwa ry’amamodoka ryari rinogeye amaso

Bagarutse ahitwa Rwasave hari n’imbaga y’abaturage benshi bari baje kureba aya masiganwa, basoreza kuri Stade Huye mu rugendo rwakozwe inshuro ebyiri na buri modoka ku manywa.

Iri siganwa ryo ku manywa ryaje gusiga uwitwa Mohamed Roshanali wari uri kumwe na Gisen Jean bakinira ikipe y’i Burundi ari bo baje ku mwanya wa mbere.

JPEG - 103.4 kb
Ku mihanda abaturage bari benshi bareba amamodoka asiganwa

Nyuma y’isiganwa ryo ku manywa, hakurikiyeho umwiyereko wa moto (Free style) ahari hateganijwe kuri Stade Huye.

Abakinnyi babigize umwuga bo muri Afurika y’Epfo basusurukije abari baje kwihera ijisho, ubwo bagendaga basimbuka agasozi kari kakozwe mu gitaka, bagasimbuka ahagera muri metero 10.

JPEG - 63.5 kb
Moto zigendera mu birere zishimishije abanyehuye biratinda
JPEG - 118.6 kb
Basimbukaga agasozi k’ibitaka bari bakoze
JPEG - 85.2 kb
Moto zabanje kwiyerekana

Mu masaha y’ijoro ahagana ku i Saa moya, abasiganwa bongeye kuzenguruka nanone umuhanda bari bakoze ku manywa, na bwo bahazenguruka inshuro ebyiri kuri buri modoka.

Andi mafoto

NO COMMENTS

Leave a Reply