Abayobozi bahinduye amayeri yo kwaka ruswa bifashisha abakomisiyoneri

Abayobozi bahinduye amayeri yo kwaka ruswa bifashisha abakomisiyoneri

| | Yasomwe inshuro 124 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuryango utegamiye kuri Leta wa Transparency International Rwanda, uratangaza ko abayobozi basigaye barahinduye amareri yo kwaka ruswa aho basigaye bifashisha abakomisiyoneri bayibakira, kugira ngo bitamenyekana ko ari bo bayatse.

Ibi Transaprency International Rwanda ikaba ibitangaje nyuma y’ ubus hakashatsi bwakorewe mu mirenge ya Mugina, Runda, Gacurabwenge, Kayenzi, Musambira na Rukoma yo mu karere ka Kamonyi. Ubu bushakashatsi bukaba bwarakozwe hifashishijwe udusanduku tw’ ibitekerezo twashyizwe muri mirenge.

Transparency International Rwanda ivuga ko muri ubu bushakashatsi, 12,5% by’ababajijwe bahamije ko batswe ruswa kugira ngo babone servisi mu buyobozi. Ikindi ngo ruswa y’amafaranga niyo yakwa cyane ku kigereranyo cya 65%. Hakaba hari n’abayobozi basaba amakarita ya telefoni cyangwa ruswa y’igitsina.

Urwego rw’ umudugudu nirwo rwagaragajwe ko abayobozi barwo bakunze kwaka ruswa abaturage kugira ngo bahabwe serivisi baba bakeneye kuri uru rwego.

Transparency International Rwanda ivuga ko abayobozi baka ruswa basigaye bifashisha abandi bantu ‘ abakomisiyoneri’ bakabatuma kubo bashaka ko babaha ruswa hagamijwe kugirango bitamenyekana ko aribo bayatse, bakaba bafatirwa ibihano ndetse ngo iyi ruswa ikiyongeraho n’ ay’ abakomisiyoneri.

Ese wowe aho utuye ubona ruswa itangwa gute? duhe amakuru utwandikira kuri [email protected] cyangwa uduhamagare kuri 0788569169 na 0722258098, ubutumwa bwawe buzagirwa ibanga.

NO COMMENTS

Leave a Reply