Abayobozi b’ibigo by’amashuri 4 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

Abayobozi b’ibigo by’amashuri 4 bafunzwe bakekwaho kunyereza arenga miliyoni 50

| | Yasomwe inshuro 270 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Igenzura ry’imikoreshereze y’imitungo ryakozwe n’akarere ka Nyamasheke ryatumye hafatwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bane,  bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 58 z’amafaranga mu bigo bari babereye abayobozi.downloadUmuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:”Igenzura ryashyizweho n’akarere rigamije kumenya imikoreshereze y’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri , niryo ryatumye abayobozi b’ibigo bine by’amashuri batabwa muri yombi.”

Yakomeje avuga ko abafashwe ari umuyobozi wa GS Nyanza, Aloys Nzeyimana ukekwaho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 11; umuyobozi wa GS Banda  ukekwaho kunyereza miliyoni 13,9.

Abandi ni umuyobozi wa ES Rangiro, Jéremy Mushimiyimana ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 21 ndetse na Canisius Mukuzimana wayoboraga EP Ruhengeri ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 3,1.

CIP Kanamugire yagize kandi ati:”Iperereza riracyakomeza n’ubwo igenzura ryagaragaje ko aba bagabo hari uruhare bafite mu kubura kw’ariya mafaranga; ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga.”

Yagize kandi ati:” Ibi birababaje,..aya yari amafaranga agenewe imibereho y’abanyeshuri n’ubuzima bw’ibi bigo muri rusange; abayobozi b’ibigo bakwiye kujya bayakoresha ibyo yagenewe kandi bakagira umutimanama wo kuyakoresha neza.”

Mu ngingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana, havuga ko kunyereza bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.

1 COMMENT

  1. Ibi birababaje kuba abantu bigabiza umutungo wabaturarwanda bakawurya uko bishakiye, ni mureke dutegereze iperereza rya polisi rikorwe abazasanga bafite uruhare bazabiryozwe.ntabwo leta yacu izihanganira abantu banyereza umutungo kuko igihugu cyacu kigendera ku mategeko no guca umuco wo kudahana.

Leave a Reply