Abigaragambya mu mujyi wa Charlotte basabye Meya kwegura

Abigaragambya mu mujyi wa Charlotte basabye Meya kwegura

| | Yasomwe inshuro 98 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’aho mu gace ka Charlotte hishwe umugabo w’umwirabura arashwe n’igipolisi, abigaragambya bo muri ako gace basabye meya w’ako karere kwegura n’umukuru wa polisi ndetse n’abanyamategeko.

Demonstrators march to protest the police shooting of Keith Scott in Charlotte, North Carolina, U.S., September 26, 2016. REUTERS/Mike Blake

Abaturage n’abigaragambya bari kubyukira mu muhanda buri munsi bamagana ivangura rikomeje gukorwa mu majyaruguru y’umujyi wa Carolina, ryatumye Keith Scott yicwa ku wa kabiri w’icyumweru gishize. Uyu mujyi ukaba utuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 792,800.

Zimwe mu mvugo z’abigaragambya zikubiyemo kwamagana umukuru wa polisi Kerr Putney, umuyobozi w’akarere Jennifer Roberts ndetse n’abajyanama b’uyu mujyi ,bakaba babasabwa kwegura.

Darcel Chandler umunyamategeko yagize ayi:“Niba mudashoboye akazi, leka dushake undi ushoboye”

“Dushobora gushaka uwo dushaka n’uwo amategeko yemera”

Urupfu rwa Scott w’imyaka 43 y’amavuko ufite abana balindwi ndetse na Terence Crutcher wiciwe mu gace Oklahoma, ngo nibyo bigaragaza ko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari ikibazo cy’ivangura gikomeye.ndetse ngo nicyo kigomba gushyirwamo imbaraga ku mukandida uzatorwa mu matora ateganyijwe muri iki gihugu, mu kwezi kwa 11 uyu mwaka nkuko Reuters isoza ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply