Afghanistan: Abayobozi babiri bakuru ba Al-Qaeda bishwe

Afghanistan: Abayobozi babiri bakuru ba Al-Qaeda bishwe

| | Yasomwe inshuro 152 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abayobozi bakuru b’umutwe wa Al-Qaeda bishwe n’indege z’Amerika zitagira abapilote, nkuko byemejwe n’inzego z’ubutasi z’Amerika kuri uyu wa kane.

download-1
Photo/archive

Ubutegetsi bwa Washington bwavuze ko ku cyumweru izi ndege zari zifite gahunda yo kwibasira Farouq al-Qahtani na Al-Qaeda mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afghanistan, ndetse n’intumwa yabo yari yahamagariye ibitero byo kurwanya abayobozi ba Al-Qaeda mu myaka myishi yashize.

AFP dukesha iyi nkuru ivuga ko igisirikare cy’Amerika cyagabye ibitero ahantu hatandukanye mu ntara ya Kunar, aho byakekwaga ko aho bagabo baba bihishe nubwo batari bakemeje ko izi ndege zaba zabahitanye. Ikigo gishinzwe umutekano muri Afghanistan cyemeje ko ayo makuru ariyo  kuri uyu wa kane, ndetse ngo hari n’ undi muyobozi wa gatatu wa Al Qaeda yishwe.

Umunyamabanga w’ibiro by’itangazamakuru bya Pentagon Peter Cook, yavuze ko iyicwa ry’aba bagabo bizaca intege uyu mutwe wa Al Qaeda ndetse bikagarura umutekano mu duce tumwe twa Afghanistan.

Qahtani ni umwe mu bayobozi ba Al Qaeda bahigwaga bukware, yashakishijwe imyaka igera kuri ine, mbere yuko hicwa umuyobozi wabo mukuru  wa Al Qaeda Osama Bin Laden. Qahtani yayoboye ibitero byashegeshe igihugu cya Afghanistan kuva mu mwaka wa 2009.

NO COMMENTS

Leave a Reply